Amateka ya Zaninka wo muri ‘Musekeweya’ umuvugabutumwa ukomeye

 Amateka ya Zaninka wo muri ‘Musekeweya’ umuvugabutumwa ukomeye

Léonidas MUHIRE

Ubusanzwe Amazina ye nyakuri ni MUKARUBAYIZA Dorcella akaba afite imyaka 60 y’amavuko. Ni umubyeyi w’abana batandatua(abahungu 3 n’abakonwa batatu), abakwe, abakazana ndetse n’abuzukuru akaba atuye mu murenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Mu buzima bwe bwa gikristu ateranira mu rusengero rwa Angilikani, Paruwasi ya Kacyiru,Diyosezi ya Gasabo.

Gukina ikinamico yabitangiye acyiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko mu by’ukuri yatangiye kinyamwuga muri 2004 ubwo umushinga ‘La Benevolencia’ utegura ikinamico Musekeweya watangiraga gukorera mu Rwanda maze akaza gutsinda amarushanwa yo gutoranya abakinankuru (casting).

Mu buzima bwe bwo hanze y’ikinamico ni umuvugabutumwa unabifitiye impamyabumenyi yo ku rwego rwa ‘Licence’ mu bijyanye n’iyobokamana(Theologie),yakuye muri Kaminuza ya Ndejje.

Umurimo we w’ivugabutumwa awukorera mu idini rya Angilikani abarizwamo ndetse no mu yandi matorero anyuranye hirya no hino mu gihugu bitewe n’aho bamutumiye akaba anashimishwa n’umubare munini w’abaza kumva ivugabutumwa rye kuko basanzwe banamwumva.

Mu buzima busanzwe akora akazi kajyanye no gutekera ubukwe n’ibindi birori bitandukanye.Mu guhuza Zaninka wo mu ikinamico na Drocella wo mu buzima busanzwe avuga ko ari abantu babiri batandukanye ndetse cyane kuko we nka Drocella abanye neza n’abaturanyi akaba anakora mu nzego z’ibanze z’aho atuye ariko ko Zaninka ari umukecuru urangwa n’amatiku ndetse n’urwango bigatuma babimwangira abo mu ikinamico bakinana.

N’ubwo gukina ibyo akina bimukururira abanzi benshi ariko avuga ko ikinamico ari umwuga akunda kandi ko iyo yumvishe abamutuka aba yizeye ko bacengewe n’inyigisho atanga muri Musekeweya. Ati:

“Abantu bantuka buriya baba bagezweho n’amasomo, baba bumva ndi umukecuru ufite imico idakwiye kandi koko nibyo tuba dushaka kwigisha…”

Uretse andi makinamico yagaragayemo akinwa akarangira Drocella ni n’umuhimbyi ndetse n’umuvuzi w’imivugo itanga ubutumwa butandukanye bwubaka umuryango mugari.

Zaninka avuga ko mu myaka amaze akina Museke weya byamwubatse mu buryo bukomeye ndetse by’umwihariko akaba ashimishwa n’uburyo ibyo akina bicengera imitima y’abakurikira Musekeweya ari nayo mpamvu usanga abenshi bamutuka iyo bamaze kumva ikinamico akaba agira n’inama abifuza kuba abakinnyi b’amakinamico ababwira ko kubikunda ndetse no kubyitoza ari zimwe mu ntwaro zagufasha kugira icyo ugeraho.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *