Amateka y’Abatagatifu muri Kiliziya

 Amateka y’Abatagatifu muri Kiliziya

Abatagatifu bafite umwanya ukomeye mu buzima bwa Kiliziya, kuko ari abakristu barangije urugendo hano ku isi, bakaba bari kumwe n’Imana mu byishimo byinshi. Abatangajwe ni bo tuzi, hari abandi benshi tutazi.
Twemera ko dufitanye isano n’abatagatifu bose, kuko turi abana b’Umubyeyi umwe. Baradukunda, baraturinda, bakatubera urugero. Umuntu avuka muri uwo muryango w’abatagatifu bose ku bwa batisimu, ari nayo mpamvu ahabwa izina rishya rya gikirisitu. Uko ahitamo izina rya gikirisitu, ni nako aba ahisemo umutagatifu ashima ho umurinzi, ari na we ashaka gukurikiza.
Abatagatifu ni abavandimwe bacu, baradutegereje, tuzabasanga mu Bwami bw’ijuru. Kugira ngo tumenye neza abatagatifu, twatangaje kuri uru rubuga amateka yaranze bamwe na bamwe mu batagatifu; maze kubamenya bizadufashe kubisunga no kubitirira abana bazatuvukaho.

Guhamya umutagatifu

Kwemera ko umuntu ari umutagatifu hanyuma ukamuhimbaza, ni uguhamya ubutungane bwe, bisobanura kwemera ubucuti bwe n’Imana. Ariko se bigenda bite kugira ngo umutagatifu ave ku rwego rwo kwemerwa na bamwe cyangwa abamuzi gusa agere ku rwego rwo kwemerwa na Kiliziya yose?
Ugendeye ku mateka, usanga byarabanzirije muri kiriziya zo (amaparuwasi) mu karere runaka zahamyaga ubutagatifu bw’Abakristu bazo; nyuma bigera ku rwego rwa za diyosezi Abasenyeri bakemeza ko abo batagatifu bashobora guhimbazwa muri diyosezi cyangwa se nabo ubwabo bakagira abandi batagatifu bemeza, bagasaba ko Abakristu bo muri diyosezi baragijwe babahimbaza; nyuma ubwo burenganzira bwo guhamya abatagatifu bwaje kwegurirwa Nyirubutungane Papa, Umushumba Mukuru wa Kiliziya yose.

Guhamya umutagatifu by’Abakirisitu

Abatagatifu ba mbere babaye “Abahowe Imana”. Imiryango y’Abakristu bo mu ikubitiro yatangariye, kandi ishimagiza ubutwari bw’abahowe Imana, bakajya babibuka mu makoraniro yabo.
Guhimbaza abahowe Imana biragaragara ko ari ibintu byikoze (spontané) mu makoraniro y’Abakristu. Uko guhamya ubutungane bw’Abahowe Imana bigaragazwa n’ingoro zubatswe hafi y’imva cyangwa ku mva ubwayo y’uwahowe Imana, mu biterane byakorwaga n’Abakristu kugira ngo bizihize itariki ngarukamwaka y’iyicwa ry’uwahowe Imana, no mu kwandika izina ry’uwahowe Imana muri kalendari ya Kiliziya. Igituro cy’uwahowe Imana kigirwa ‘ahantu nyaburanga’hakorerwa ingendo nyobokamana.

Ibintu bibiri byakomeje kwigaragaza cyane mu mihango yo guhimbaza Abahowe Imana : ibigwi by’uwahowe Imana n’ibitangaza bimwitirirwa. Kuvuga ibigwi by’uwahowe Imana ni ukurondora ibikorwa by’ubutwari byamuranze. Mu guhimbaza uwo umunsi mukuru basoma Ivanjiri y’ububabare bwa Kristu. Ibitangaza, ni ibikorwa bidasanzwe bigaragaza ububasha ndengakamere, nk’ikimenyetso gihamya koko ubucuti buri hagati y’Imana n’Uwayihowe. Niyo mpamvu ibitangaza bihabwa agaciro gakomeye mu guhamya ubutagatifu.

Guhamya umutagatifu by’Umwepiskopi

Ahagana mu kinyejana cya kane, imbaga y’abakristu siyo yonyine yahimbazaga umutagatifu, ahubwo na padiri mukuru wa paruwasi, cyangwa umuyobozi w’ikigo cy’Abihayimana, kimwe n’umusaseridoti bashoboraga gusaba Abakristu cyangwa Abihayimana guhimbaza undi mutagatifu mushya.

Ku ruhande rumwe, igihe muri iyo mihango batumiyemo Umwepisikopi, byabaga ari ukugira ngo guhimbaza uwo mutagatifu birusheho kwamamara no kugira ngo bye kuba gusa umwihariko w’urusisiro cyangwa uw’akarere runaka cyangwa se uw’ikigo cy’Abihayimana.

Ku rundi ruhande, Umwepiskopi ku giti cye, yafataga icyemezo cyo guhimbaza umutagatifu, cyane cyane guhimbaza Abepiskopi bamubanzirije. Ni muri urwo rwego abatagatifu b’abepisikopi dusanga ari abo benshi hagati y’ikinyejana cya 6 n’icya 8.

Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Mayansi (Mayence) mu mwaka wa 813 yemeje ko abafite ububasha bwo gushyira abantu mu rwego rw’abatagatifu ari : igikomangoma, umwepiskopi na sinodi. Cyakora nta na rimwe ibikomangoma byigeze bikoresha ubu bubasha.

Guhamya umutagatifu bya Nyirubutungane Papa

Kugirango bahamye umutagatifu, kenshi na kenshi byagiye bibaho ko abepiskopi babanza kwiyambaza bagenzi babo : guhamya umutagatifu bikozwe n’abepiskopi benshi cyangwa bikorewe mu nama y’Abepiskopi y’akarere cyangwa y’igihugu byarushagaho kwamamara kurusha uko bikorewe gusa muri Kiliziya yegereye imva y’uwo mutagatifu.

Mu mwaka wa 993, Myr Lintolf, umushumba wa Osuburu (Augsbourg) yagize igitekerezo cyo guhamya ubutagatifu bwa Myr Yurici (Ulrich) wamubanzirije bikozwe na Nyirubutungane Papa ubwe. Mu Nama Nkuru ya Kiliziya yaberaga i Roma, iyobowe na Papa Piyo wa 15, Myr Lintolf yasomeye abashumba ba Kiliziya imibereho n’ubuzima bwa Myr Ulrich birabanyura. Nibwo rero Papa Piyo wa 15 yemeye guhamya ubutungane bwa Myr Ulrich. Iryo niryo hamya rya mbere ry’umutagatifu ryakozwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya, ariko byagombye gutegereza umwaka w’1215 kugira ngo Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i  Latarani (Concile de Latran) yemeze ko Nyirubutungane Papa ari we wenyine ufite ububasha bwo guhamya ibigwi by’intungane kugira ngo Abakristu bamuhimbaze. N’ubwo bwose muri iyi Nama Nkuru y’i Latarani bateruye ngo babyite guhamya ubutagatifu, ariko rero nta tandukaniro ribirimo, byose ni kimwe.

Urubanza ruhamya ubutagatifu

Guhamya ubutagatifu bikozwe na Nyirubutungane Papa byabyaye urubanza nyirizina ruhamya ubutungane. Urubanza rumenyesha ubutungane bw’umukandida muri diyosezi yabayemo. Urwo rubanza rukagenzura ibikorwa by’ubutwari n’imico myiza byamuranze, kandi rukemeza koko ko habaye ibitangaza byakozwe n’uwo mukandida. Nyuma habaho urubanza nyakuri rubera i Roma ruyobowe n’Abakaridinari bashyizweho na Papa. Iyo imyanzuro y’urwo rubanza ishimishije, ikagaragaza koko ko ibimenyetso byatanzwe ku mukandida bifite ishingiro, Nyirubutungane Papa atumiza inama ibishinzwe (Consistoire) kugira ngo ifate icyemezo cya nyuma (gushyira mu rwego rw’Abahire no gushyira mu rwego rw’Abatagatifu).

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *