Amatsinda arenga 240 yashyize hamwe ngo yamagane imikino ya Olempike 2022

 Amatsinda arenga 240 yashyize hamwe ngo yamagane imikino ya Olempike 2022

Amatsinda arenga 240 aturutse imihanda yose, agizwe n’imiryango idaharanira inyungu ndetse n’imiryango yegamiye ku madini, bihuje maze bahata ibibazo kompanyi zigiye gutera inkunga imikino ya Olempiki 2022, izabera i Beijing mu Bushinwa.

Aba baterankunga barimo: Airbnb, Coca-Cola, Intel,Visa, Alibaba, Sumsung, Allianz, Atos, Bridgestone, Omega, Panasonic, P&G na Toyota barashinjwa gutera inkunga ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu kubera ko bemeye gutera inkunga iyi mikino izabera mu Bushinwa, igihugu kiri kuregwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, cyane cyane abazira imyemerere yabo.

Nkuko byagaragajwe n’aya matsinda, “iki gihugu cy’Ubushinwa ngo abanyamategeko barengera uburenganzira bwa muntu bakirimo bafashwe bugwate bangirwa gusohoka igihugu, bari gushinyagurirwa ndetse bari no gutotezwa ariko cyane cyane abakristu.” Bakomeza bagira bati:

“Abakristu ndetse n’andi madini bari gufungirwa amateraniro, haba ayo kuri murandasi ndetse n’akorwa imbonankubone, ntanteguza.”

Umwe mu nzobere muri Tewolojiya no mu myitwarire ya muntu, Dr Richard Land, aherutse kubwira Christian Post dukesha iyi nkuru ko ” Guverinoma y’Ubushinwa iri gukorera jenoside agatsiko k’abayisilamu kitwa Uyghurs, kagizwe n’abarenga miliyoni 12, baherereye mu Burengerazuba bwa Xinjiang, aho abasaga miliyoni imwe birukanwe mu byabo, bakajyanwa mu nkambi.”

Ingingo nyamukuru ituma aba batotezwa ngo ni uko bategekwa gukuramo inda ku ngufu ndetse ababyanze bagatotezwa kakahava.

Ubushinwa kandi burashinjwa gutoteza andi madini nk’abakristu, Abasenga Budha ndetse n’aba Faluni.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.