Amerika: Gikundiro Rehema na Rushimisha Romulus bahuje imbaraga bakora amashusho y’indirimbo “Turarinzwe”

 Amerika: Gikundiro Rehema na Rushimisha Romulus bahuje imbaraga bakora amashusho y’indirimbo “Turarinzwe”

Gikundiro Rehema na Rushimisha Romulus abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakorera umuziki wabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  bashyize hamwe imbaraga bashyira hanze indirimbo y’amashusho bise “Turarinzwe” ni ndirimbo yongera gukongurira abakirisitu kumenya uburinzi bw’Imana.

Iyi ndirimbo ntago ari nshya mu matwi yabayumva kuko yari imaze imyaka ibiri harasohotse amajwi gusa ubu hasohotse n’amashusho ni ndirimbo yakunzwe n’abatari bake gusa aba bahanzi si ubwa mbere bakoranye indirimbo kuko muri 2018 bakoranye indirimbo bise “ Urugendo”.

Gikundiro Rehema afite izina rikomeye mu Rwanda kuko yaririmbye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge naho Rushimisha Romulus  yabaye umuririmbyi ukomeye muri Rehoboth Ministries nubwo baririmbye mu matsinda ya hano mu Rwanda ubu bose basigaye bakora umuziki uhimbaza Imana ku giti cyabo.

Rushimisha mu kiganiro yagiranye ni tangazamakuru avuga ko iyi ndirimbo yashaka ko abamaze gukizwa basakwiye kugira ubwoba kuko Imana ibagose impande zose

Yagize ati “  ni ndirimbo yongera kubwira abakijijwe ko nta mpamvu yo gutinya kuko uri mu rihande rwacu abirusha imbaraga yatsinze kera natwe ahora atugose nta mpavu yo kugira ubwoba.Imana yabaye natwe tukiri mu byaha ntago yabura kurinda umunyamasezerano se? ibyo yibwira kutugira ni byiza si bibi tugomba kuryama twiziguye”.

Kugeza kuri ubu Rushimisha amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi tutirengagije ko na Gikundiro yanyuze mu ma korali menshi abatoza kuririmba andi akayabamo aririmba, ibyo byatumye bizamura cyane izina rya  gusa ntiyabikomeje gufasha amakoli ahita ajya kuba muri leta zunze ubumwe z’Amerika niho yakomereje umurimo w’Imana.

REBA HANO INDIRIMBO “TURARIZWE”

https://www.youtube.com/watch?v=7fYP4dtr3MI

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.