Amerika: Ishuri gatolika ryasabwe kumanura ibendera ry’abatinganyi n’irihesha agaciro abirabura byihuse

 Amerika: Ishuri gatolika ryasabwe kumanura ibendera ry’abatinganyi n’irihesha agaciro abirabura byihuse

Ishuri ryisumbuye riyobowe n’Abayezuwiti ryitwa Nativity School of Worcester riherereye muri leta ya Massachusetts ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ryasabwe na Musenyeri Robert McManus w’agace riherereyemo kumanura byihuse ibendera ry’Umuryango w’Abaryamana n’abo bahuje Ibitsina(LGBT) ndetse n’irindi rihesha agaciro ubuzima bw’abirabura (Black Lives Matter). Aya mabendera yombi amaze igihe kirenga umwaka azamuye, iri shuri ryasabwe ko niritayakuraho rishobora gutakaza kwitwa ishuri rishamikiye ku idini Gatolika ngo kuko byazateza urujijo ku myemerere ya Kiliziya ku bijyanye n’ubutinganyi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na, yagaragaje impungenge z’urujijo ayo mabendera ashobora gutera ku nyigisho za Kiliziya Gatolika ku buzima bw’abantu muri rusange ndetse no ku gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina zivuga ko ugushyingiranwa ari isakaramentu rihabwa umugabo n’umugore.

Yagize ati: “Nka Musenyeri w’iyi diyosezi, ngomba kwigisha ko ari ngombwa ko ishuri Gatolika rikoresha amashusho n’ibimenyetso byerekana indangagaciro zaryo bityo bigafasha mu gusobanurira neza urubyiruko ruri guhinduka mu buryo bwa roho n’imyifatire mu gihe kizaza”.
Yongeyeho ati: “N’ubwo uruhare rwacu mu ishuri atari uguhindura abatari abagatolika, si n’uruhare rwacu guhakana ibituranga.

Mu gihe Kiliziya Gatolika yifatanije n’igihugu cyacu mu kwigisha ko ubuzima bwose bungana imbere y’Imana n’amategeko kandi ko ubuzima bwose busaba ko twubahana tutitaye ku ibara ry’uruhu, igitsina cyangwa ubwoko, ibendera rishyigikira ubuzima bw’abirabura, rimwe na rimwe ni ibintu bishyigikirwa n’udutsiko tumwe na tumwe.
None se ishuri ryishyiriraho indangagaciro zaryo zinyuranye n’inyigisho Gatolika? Ari uko bimeze se,ubwo ryaba rikiri ishuri Gatolika?”.

Aya mabendera yombi amaze igihe kirenze umwaka azamuye kuri iryo shuri

Iri shuri ryisumbuye ry’Abayezuwiti rifite umubare munini w’abanyeshuri b’Abanyamerika b’Abirabura n’abakomoka muri Amerika y’Epo kandi abaryigamo ntibasabwa kwishyura amafaranga y’shuri.
Kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe mu mashuri kwa Musenyeri Robert McManus si ubwa mbere bibaye kuko no muri Gashyantare 2012, yasabye ishuri rikuru rya Anna Maria na ryo riri muri Leta ya Massachusetts guhagarika ubutumire ryari ryahaye madamu Victoria Kennedy ngo azavuge ijambo aho we ashyigikira gukuramo inda kwemewe n’amategeko no gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina. Icyo gihe, iryo shuri ryubahirije icyifuzo cya Musenyeri Robert McManus.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *