Amerika: Uwahamijwe igihano cy’urupfu yasabiwe imbabazi n’abihayimana

 Amerika: Uwahamijwe igihano cy’urupfu yasabiwe imbabazi n’abihayimana

Léonidas MUHIRE

Abihayimana gatolika bo muri leta ya Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barasabira imbabazi umubyeyi wakatiwe igihano cy’urupfu ashinjwa urupfu rw’umukobwa we w’imyaka ibiri rwabaye muri 2008.

Ku itariki 27 Gashyantare uyu mwaka nibwo umugore witwa Melissa Lucio yagombaga kwicwa nk’uko urukiko rwa Texas rwabyanzuye muri Mutarama uyu mwaka ko ashinjwa urupfu rw’umwana w’umukobwa wapfuye afite imyaka ibiri y’amavuko mu mwaka wa 2008.

Uyu mwanzuro w’urubanza ukimara kumenyekana, Ihuriro ry’ Abihayimana bo muri Leta ya Texas bahise basaba leta ya Texas guca inkoni izamba ikababarira uyu mubeyi wabyaye abana 14 bose.

Aba bihayimana bavuga ko uyu mugore yarenganyijwe kuko nta bimenyetso n’abatangabuhamya bafatika bamushinja urupfu rw’umukobwa we wapfuye aguye kuri esikariye z’iwabo mu rugo ahubwo ko habayeho guhatirwa kwemera icyaha n’abamukoreshaga iperereza.

Indi miryango myinshi irimo irwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’iy’abagore bahoze ari abashinjacyaha na yo yakomeje kugaragaza ko Melissa Lucio arengana.Mu ibaruwa banditse bagize bati:

“Turasaba leta kugabanya igihano cy’urupfu yakatiye Melissa Lucio no kongera gusuzuma neza uru rubanza kuko hagaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, n’iperereza ritakozwe neza ubwo yabazwaga ku rupfu rw’umukobwa we witwaga Mariah Alvarez. Ubutabera ntibuboneka mu buryo butunguranye kuko undi muntu apfuye. Kwica Melissa ntabwo byazana amahoro ku bana be basigaye ahubwo byazana umubabaro n’ibibazo gusa”.

Basoza basengera amasengesho yabo kuri Melissa n’umuryango we basaba leta ya Texas kongera gusuzuma neza ikibazo cye kugira ngo umuryango unyurwe n’icyemezo cy’urukiko.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu bicyemera igihano cy’urupfu ku isi, aho muri leta 27 zose iki gihano kicyemewe. Gusa usanga bamwe mu baturage batavuga rumwe ku buryo iki gihano gitangwamo aho usanga benshi babona hazamo akarengane rimwe na rimwe.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.