Amezi 9 uje mu buzima bwacu, warabuhinduye by’iteka

 Amezi 9 uje mu buzima bwacu, warabuhinduye by’iteka

Hashize amezi icyenda, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gentil Misigaro nuwo barushinze Rhoda Mugiraneza bibarutse imfura yabo Abraham Misigaro.

Umuhanzi Gentil Misigaro na Madamu n’umwana wabo, Abraham.

Mu magambo uyu munsi, Gentil Misigaro yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje umunezero atewe nuko umwana we ari gukura kandi neza. Mu magambo y’ururimi rw’icyongereza twashyize mu kinyaranda yagize ati “Mu mezi icyenda ashize uje mu buzima bwacu, ubuzima bwacu bwarahindutse by’iteka. Nta amagambo yasobanura uko tugukunda muhungu wacu, ISABUKURU NZIZA.”

Umunezero wa Gentil Misigaro ku isabukuru y’imfura ye.
Abraham Misigaro, imfura ya Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza.
Abraham MISIGARO

Uyu muhanzi akorera uyu muziki uhimbaza Imana muri Leta zumwe ubumwe za Amerika, mu munsi mike ishize nibwo yanashyize hanze indirimbo ye nshya yise “I gologota”, indirimbo nziza kandi iri gufasha imitima ya benshi.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA GENTIL MISIGARO, YISE I GOLOGOTA.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *