Angilikani Kacyiru:Mu masengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa no gusenga hari kugaragara ububyutse budasanzwe

 Angilikani Kacyiru:Mu masengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa no gusenga hari kugaragara ububyutse budasanzwe

Kuva ku wa 06 Werurwe 2022 kugeza 14 Mata 2022, mu itorero Angilikani ry’U Rwanda hari kubera amasengesho y’igisibo yo kwiyiriza ubusa no gusenga.

Aya Masengesho y’iminsi 40 afite intego iboneka mu gitabo cy’Abakolosayi 1:10 igira iti “Mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, “

Umunyamakuru wa Nkundagospel yanyarukiye muri Paruwasi ya Kacyiru nyuma yo kubona ubutumwa bwiza banyuza kuri shene yabo ya

YouTube kugira ngo arebe uko aya masengesho yifashe maze ihasanga gahunda nziza kandi ishimishije.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri iyi Paruwasi ya Kacyiru, umuhanzi kandi akaba n’umukinnyi wa filimi, Bwana Ezra Joas yatubwiye ko kuwa Gatanu baba bafite amateraniro kuva 17h:30 kugeza 2h:00, yiswe ‘Ijoro ry’Impemburo’ aba ari gutambuka imbonankubone kuri shene yabo ya YouTube yitwa EAR KACYIRU, ibi bikaba bifasha abatabonye umwanya wo kujya guterana mu rusengero. Yagize ati:

“Paruwasi ya Kacyiru ikora ibishoboka byose kugira ngo isakaze ubutumwa bwiza mu Rwanda no ku isi hose yifashishije ikoranabuhanga. Nko muri aya masengesho yo gusenga no kwiyiriza ubusa mu gihe cy’iminsi 40, amateraniro yo Ku wa Gatanu aba atambuka live kuri shene yacu ya YouTube kugira ngo n’utabonye uko ahagera yumve ubutumwa bwiza. Uretse n’ibyo kandi no mu yindi minsi haba hari ushinzwe gufata no gutunganya video nazo tukazishyira kuri YouTube.”

Niba wifuza kuhanyarukira muri iyi minsi 40 dore uko gahunda ipanze:

Abayobora amateraniro
Ku wa mbere amateraniro ayoborwa n’uwo mu rubyiruko.
Ku wa kabiri amateraniro ayoborwa n’uwo muri MU cyangwa FU.
Ku wa gatatu amateraniro ayoborwa n’uwo mu Bacunguwe.
Naho Ku wa kane amateraniro akayobirwa n’uwo muri Holly Recall Ministries.

Guhimbaza Imana
Ku wa mbere Coeur Joyeux.
Ku wa kabiri Elohymn.
Ku wa gatatu Abacunguwe n’ishimwe.
Ku wa kane Holly Recall Min.

Turabararikira kuza gufatanya n’iri torero mu gusenga no kwiyiriza ubusa muri iyi minsi 40, cyangwa mukajya mukurikira aya materaniro live kuri shene yabo ya YouTube yitwa EAR KACYIRU.

Muri aya Masengesho y’iminsi 40 bafite intego igira iti “
Mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, “
ABAKOLOSAYI 1:10.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.