Annette Murava uherutse kwambikwa impeta yasohoye indirimbo nshya “Ndakwibutse”
Umuhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ijwi rye ndetse n’amagambo akora ku mutima akoresha mu ndirimbo ze, Annette Murava, nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we biegura kubana yasohoye indirimbo nshya yise “Ndakwibutse” irimo amagambo yo guhumuriza abantu bose bari mu bibazo.
Muri iyi ndirimbo Annette Murava atangira aririmba ati:
“Mu rusobe rw’ibibazo byinshi uribaza uti Imana yanjye irihe? Mu mpagarara z’umutima wawe wibaza aho Imana yawe yagiye, ariko humura mwana wanjye ndacyahari kandi narakumvise. Isoni watewe n’ibikomere ndaje nzikumare kandi njye kugukomeza zirikana ko urukundo nagukunze rutazigera rucuya, uko nahoze cya gihe n’ubu niko ndi…”
Iyi ndieimbo ya Annette Murava ikomeje gukundwa n’abantu batari bake, kuko mu masaha make imaze isohotse yarebwe n’abarenga 10,000 ku rubuga rwa YouTube.
Annette Murava kandi iyi ndirimbo ayikoze ari mu munyenga w’urukundo, dore ko aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we bakemeranya gutangiza umushinga w’ubukwe. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto yambaye ikanzu y’akataraboneka afashe ururabo n’igipirizo, ahagaze ahantu hatatswe amabara y’urukundo maze arandika ati” Ndishimye cyane”
Mu kiganiro yagiriye kuri Isimbi TV Annette Murava yatangaje ko impeta yayambitswe n’umukunzi we ariko yanga gutangaza izina rye gusa ahamya ko abakunzi be bazarimenya mu gihe kitarambiranye. Yagize ati:
“Sinakwirirwa muvuga kubera ko n’ubundi ari inyuma ya camera ntimwamubona…itariki y’ubukwe muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere..”
Abakunzi be bamukurikirana ku mbugankoranyambaga nabo bagaragaje ko bishimiye iyo nkuru maze bamuterera impundu karahava.
Uwitwa Annah Mimi yagize ati: “Komeza utsinde mukundwa, dutewe ishema ryinshi nawe.” Mugenzi we Ingabirenziza yagize ati:” Umugambi w’Imana sha! Uzubaka, ubyare hungu na kobwa maze hashye.”
Annette Murava ni umuhanzikazi ufite impano itangaje wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Imboni, Niho nkiri ndetse n’izindi. Uyu muhanzi nawe yari mu irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live.


