Antoine Cardinal KAMBANDA yavuze kuri Katedarali y’amateka Kiliziya igiye kubaka i Kigali
Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda imaze imyaka 120 isakaza inkuru nziza ku bakristu. Urwo rugendo rw’iyo myaka yose rwaranzwe na byinshi byasaba indi nyandiko ibigarukaho ukwabyo. Gusa mu myaka ya vuba mu mateka y’iyi Kiliziya hinjiyemo ko u Rwanda rugize karidinali wa mbere mu mateka. Antoine Cardinal KAMBANDA yemeza ko igihe ari iki ngo u Rwanda rugire Katedarali y’amateka yafatwa nk’ikirango cy’umugi wa Kigali mu guha Imana icyubahiro ndetse anavuga ko uwo mushinga uratangira mu minsi ya vuba
kuko kuri ubu kiliziya ziri mu Rwanda zose ziri ku rwego rusanzwe.

Ni mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya IGIHE ku wa 5 Mata 2022 aho yagarutse ku mushinga wo kubaka iyo Katedarali izaba ari ikitegererezo mu mugi wa Kigali. Karidinali KAMBANDA yavuze ko Kigali ari umugi ugenda ukura kandi mwiza, Katedarali rero ikaba ari kimwe mu biranga umugi ariko ko kugeza ubu kiliziya iri kuri urwo rwego idahari mu rwego rwo kugaragaza icyubahairo Abakristu baha Imana.
Yavuze ko mu butumwa yumvaga afite harimo kuzubaka iyo Katedarali ndetse akaza no kugira amahirwe uwo mushinga ugashyigikirwa.
Ati: ‘’Ni muri urwo rwego rero twatekerezaga, nifuzaga ko umugi wa Kigali mu butumwa mfite wazagira Katedarali. Ngira amahirwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyo gitekerezo aracyumva ndetse aduha n’ikibanza kiza hariya hahoze gereza… Ni ikibanza kiza ndetse cyifuzwaga na benshi kuba hakorerwa ibindi bikorwa ariko ubwabyo ni icyubahiro bahaye Imana. Bati ‘hano reka tuhaharire Kiliziya ibereye Imana’”.
Antoine Cardinal KAMBANDA yavuze ko kuri ubu ikijyanye n’igishishanyo mbonera cyarangiye hakaba hasigaye kukinoza no kukimurikira rubanda.
Ati: ‘’Ubu ngubu twashoboye kubona umuhanga, umwe mu bantu b’abahanga rwose udushushanyiriza igishushanyo yaranakirangije ubu ngubu arimo kunoza urebye cyararangiye ari mu kunoza inyigo. Noneho tukazagishyira hanze ubundi tugatangira gukora, gushaka uburyo bwo kubaka. Iyo nyigo ni yo iri kunozwa mu gihe kitari icya kure’’.
Mu gihe iyi Katedarali yaba yuzuye yaba ifatwa nk’ikicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ikirango cy’umugi wa Kigali mu by’imyemerere Gatolika. Iramutse yuzuye nyuma, yaba ari inyubako ya kabiri ya Kiliziya iri ku rwego rwisumbuye mu Rwanda nyuma ya Basilika ya Kibeho muri Nyaruguru yo yamaze no kumurika igishushanyo mbonera hakaba hri kwegeranya ubushobozi ngo yubwkwe. Kuri ubu mu bikorwa byo kubaka iyo Katedarali i Kigali hamaze kwimurwa gereza ya Nyarugenge yari ihari ndetse ubu hagezweho kubarura no gutangira kwimura abatuye aho uwo mushinga uzakorerwa rwagati mu mugi wa Kigali.