Apostle Alexis Mitala warokotse itoteza rya Idi Amin yizihije isabukuru y’imyaka 70 avutse

 Apostle Alexis Mitala warokotse itoteza rya Idi Amin yizihije isabukuru y’imyaka 70 avutse

Umugore wa Apostle Alex Mitala, witwa Catherine Mitala, yamutunguye amukoreshereza ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 amaze avutse kandi ahamya ko agomba gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza abinyujije mu kugenda ashinga insengero hirya no hino ku isi.

Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu batangije itorero rya pentekoti muri Uganda byagorana kubona akarere ko muri Uganda atigishijemo ijambo ry’Imana, mu myaka 50 amaze abwiriza ubutumwa bwiza.

Matala kandi ntiyabwirije mu gihugu cya Uganda gusa ahubwo yagiye arenga imipaka myinshi, nyuma yo gutangiza umuryango witwa “Back to the Bible Truth (BBT)” ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba witwa Garuka k’Ukuri kwa Bibiliya. Uyu muryango yawutangije mu mwaka w’ 1979.

Apostle Alex Mitala yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we mu gihe kibi, ubwo umunyagitugu Idi Amin yashakaga guhindura abakristu bo muri Uganda bose abayisilamu kungufu. Nyuma yaho Mitala na bagenzi be babyanze Amin yatangiye gufunga insengero no kwirukana abogeza batumwa mu gihugu.

Muri icyo gihe abantu benshi bakoranaga na Matala barishwe abandi barafungwa ndetse benshi baratotezwa bahowe Imana.

Ibi byatumye bake basigaye bajya bihishya mu buvumo ndetse n’ahandi bagaterana mu ibanga.Ibi Matala yaje kubizira aho yafashwe agafungwa ariko akaza kurekurwa bidatinze ndetse ntiyacika intege akomeza guhatana kugeza uyu munsi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.