Apostle Dr.Paul Gitwaza yahanuriye Africa ubuhanuzi bukomeye mu isozwa rya Africa Haguruka

 Apostle Dr.Paul Gitwaza yahanuriye Africa ubuhanuzi bukomeye mu isozwa rya Africa Haguruka

Igiterane cy’Ububyutse cya ‘‘Africa Haguruka Urabagirane’’ gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa ni ku nshuro ya 22, cyabaye nk’uko byagenze umwaka ushize hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19.

Iki gikorwa ubusanzwe gitegurwa n’Umuryango Authentic Word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center giteganijwe kuva ku cyumweru tariki 11 kugera ku wa 18 Nyakanga 2021.

“Africa Haguruka” uyu mwaka yibanze ku ijambo riboneka muri Bibiliya, mu Gitabo cya Ezekiyeli 37:1-10. Insanganyamatsiko yacyo igira iti “Afurika akira umuyaga w’impinduka nziza”.

Mu isozwa ry’iki giterane intumwa Dr Paul Gitwaza yavuze ubuhanuzi bukomeye ku mugabane wa Africa ko hari ibintu bikomeye bizaba bizaba muri Africa kuko n’ubundi yahoze ikomeye mu myaka ya kera ndetse hari nicyo Bibiliya ibivugaho.

Africa ya kera yari eden irangwa n’ubutunzi ndetse n’iterambere n’ubuhanga buri hejuru ariko iki nicyo gihe ngo byongere bigaruke.

Zaburi 68:32
Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa, Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho.
Africa ni umugeni wa Kristo kandi igicaniro cyo kuramya kizaba muri yo.

Zefaniya 3:10(Yesaya11:11)
Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y’imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye.
Iki nicyo gihe cyo guhuzwa cya Africa tuzanira Imana ituro ryo kuyishima.

Yohana 16:33
Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
Nubwo ibiduhiga ari byinshi ariko tugomba kwambuka tukagera aho Imana idushaka kuko Yesu turi kumwe nayo yaranesheje.

Ubuhanuzi bukomeye kuri Africa ko izongera ikaba umucyo uzavira isi

IBYAFASHIJE ABRAHAMU KWAMBUKA AHO IMANA IMUSHAKA

1.Kumva ijwi ry’Imana
2.Kumvira ijwi ry’Imana
3.Kuva mu bimenyerewe akinjira mu bishya Imana yamujyanagamo

IBYAFASHIJE ABANA BA ISRAELI KWAMBUKA

1.Bari bashyigikiwe n’Imana
2.Bari bafite ubuyobozi bukomeye(Ubuyobozi butanyeganyezwa n’ibibonetse byose)

3.Bari bafite imikorere ikomeye( Bayoborwaga n’Inkingi y’umuriro n”igicu ibi byose byari imikorere y’Imana),Imikorere izakora uhari cyangwa udahari.

  1. Ijwi ry’ubuhanuzi: n’Ijwi rikumenyesha aho ugana,ijwi riguhumuriza
  2. Igitutu cy’umwanzi(kigusunikira kwambuka)
    6.Ubushake bwo kubaho

UBUHANUZI 7 IMANA IFITIYE AFRICA

  1. Africa izaba Leta Zunze ubumwe(IGIHUGU KIMWE)

    Ezekiel 37:15-23
    19.Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n’imiryango y’Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.

2.Africa izagira imigi 5 ikomeye kandi ururimi ruzakoreshwa rukomeye ni swahili

Yesaya 19:18
Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka.

  1. Africa izagira igicaniro cyo kuramya

    Yesaya 19:19_20
    Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi.
    Hazaba kuramya gutangaje ,habeho kurimbuka kw’imirimo y’umwijima kuko izuba ryo gukiranuka ryaturasiye.
  2. Africa izagira umutware umwe utinya Imana

    Ezekiyeli 37:24
    “ ‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.
  3. Abana ba Africa bazagaruka kubaka Africa

    Yesaya 43:6 (Ezekiel 37:31)
    Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n’ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi,

6.Igihe kizagera aho kwitwa Umunyafrica bizaba ari ishema kuko Imana izaba iri kumwe natwe.

Ezekiyeli 37:23
ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.

  1. Africa izabwiriza Ashuli igirane ubusabane ba Israeli ibere isi umugisha

    Yesaya 19:23
    Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n’Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n’Abashuri bazasengera hamwe.
    24.Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha,
    25.kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b’Abanyegiputa n’Abashuri umurimo w’intoki zanjye, n’Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.”

Itangiriro 2:15
Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.
Abanyafrica nibo bafite inshingano zo kugarura umutekano muri yo ntibizava ahandi kandi abanyafrica barasabwa gukorera Africa kugira Africa ibe nziza mwiterambere ihinduke Eden kuko nibyo Imana ishaka kuri yo kuko si umugabana wavumwe nkuko byavuzwe ahubwo yahawe umugisha.

Ezekiel 36:24_35
34.Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y’abahita bose.
35.Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y’amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n’inkike z’amabuye, ituwemo.”
Mana turifuza ko Africa yongera kuba Eden kubw’imbaraga zawe kuri twe tubashe gukora twubake kandi turinde Africa yacu twakire umuyaga w’impinduka nziza mu izina rya Yesu.

Africa Haguruka y’uyu mwaka yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa Covid-19

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *