Apostle Mutabazi yabajijwe niba ari umupasitori cyangwa umunyapoliti yanga kurya indimi

 Apostle Mutabazi yabajijwe niba ari umupasitori cyangwa umunyapoliti yanga kurya indimi

Apostle Mutabazi ukuriye itorero ryitwa Kingdom Citizens, unakunze kumvikana ku mbugankoranyambaga asesengura ibya politiki, yabajijwe n’umwe mu bakunzi be niba ari umupasitori cyangwa ari umunyapolitiki.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mutabazi yanze kurya indimi maze amusubiza ko ari umunyarwanda. Yagize ati:

“Umuntu arambajije ati uri pasitori cyangwa uri umunyapolitiki, nti jye “NDI UMUNYARWANDA” ntegereje ko ambwira niba yanyuzwe, pasitoro atakaza ubunyarwanda cyangwa se inshingano mboneragihugu! Nansubiza ndababwira, still waiting! Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh.”

Apostle Mutabazi Kabarira Maurice akunze gukora ibikorwa bitavugwaho rumwe n’abantu batandukanye. Aherutse kwandikira Perezida Paul Kagame amusaba ko yabaza uwahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, uherutse gufungwa akekwaho icyaha cya ruswa, aho yakuye miliyari yiyemereye mu itangazamakuru ko atunze ndetse anasaba ko umuyobozi wagaragayeho ruswa hajya habaho igikorwa cyo kumunyaga.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *