Apôtre GITWAZA yageneye abantu ubutumwa bukomeye muri uku kwezi gushya

 Apôtre GITWAZA yageneye abantu ubutumwa bukomeye muri uku kwezi gushya

Umuyobozi akaba na nyiri Itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul GITWAZA abinyujije ku rubuga nkoranyamabaga rwa Facebook yageneye imbaga nyamwinshi ubutumwa bwimbitse bw’ukwezi gushya kwa Gicurasi twatangiye.

Mu magambo ye yagize ati: “Ndakwifuriza insinzi no kuba umuntu ufite intego. Uwiteka aguhe imbaraga zo kugera ku nzozi zawe muri uku kwezi. Icyo uzakora cyose uzabe intangarugero. Uzarinde ikamba ryawe kuko Uwiteka aguhaye umugisha wo gutsinda.Uwiteka aguhe kwambuka ufate imigisha yawe, iy’umuryango wawe, igihugu cyawe, ndetse n’itorero ryawe. Ahaze gusenga kwawe, n’ubuzima bwawe buhabwe gutera imbere”.

Yakomeje agira ati: “Ndatura guhabwa ubwenge n’ubushishozi bwo guhabwa imigabane yawe muri uru rugendo rwo guharanira ikamba ry’ubutsinzi. Imana yumve gusenga kwawe. Muri uku kwezi niyo byaba ari ibikugoye uri gucamo, kubera imbaraga z’ubutsinzi uzinjira mu masezerano yawe. Uhagarare ahakwiriye, uve mubitanejeje Imana, ube igitambo kizima gishimwa n’Imana. Utambe umubiri n’umutima wawe nk’umutsinzi ntucike intege kuko Uwiteka utanga imbaraga n’ubutsinzi azabana nawe. Isezerano aguhaye ngo azakurwanirira kandi nta nakimwe kizegera ihema ryawe. Ndabakunda Uwiteka abahe umugisha”.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *