Apôtre Gitwaza yatomoye umugore we ku munsi we w’amavuko

 Apôtre Gitwaza yatomoye umugore we ku munsi we w’amavuko

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yavuze imyato umufasha we witwa Pasiteri Angelique N.Gitwaza wagize umunsi mukuru w’amavuko uyu munsi ku italiki ya 18 Werurwe.

Dr Paul Gitwaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umufasha we umunsi mwiza w’amavuko anamubwira ko ari umudamu w’umunyamurava. Yagize ati:

“Umunsi mwiza pasiteri Angelique N. Gitwaza.Uyu munsi ndishimira isabukuru y’ umugore w’umunyembaraga, nkwifurije guhorana ubuzima bufite igisobanuro iteka ryose.” Dr Paul Gitwaza yakomeje avuga ko umugore we ari umugisha ati:

“Wabaye umugisha w’ubuzima bwanjye, urubyaro rwacu ndetse n’umubiri wa Kristo watuyoboye. Ibitambo byawe, umuhati wawe ndetse n’urukundo rwawe byansunikiye mu bwami bw’Imana ndetse bunamfasha gukora neza icyo Imana yashakaga ku buzima bwanjye.Icyampa urukundo rw’Imana rukakubera ukuri ndetse ntiruve mu muryango.”

Dr Paul Gitwaza yasoje abwira umufasha we ko amukunda ndetse amwita umubyeyi we. Yagize ati:
“Turagukunda mubyeyi.’

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *