Apôtre MUTABAZI yatewe n’umugizi wa nabi iwe mu rugo

 Apôtre MUTABAZI yatewe n’umugizi wa nabi iwe mu rugo

Umushumba w’Itorero Kingdom Citizens rikorera mu Mujyi wa Kigali, Apôtre MUTABAZI KABARIRA Maurice kuri uyu wa 11 Gicurasi yatangaje ko yatewe n’umugizi wa nabi iwe mu rugo mu ijoro ryakeye aho yasize atoboye ipine ry’imodoka. Uyu mushumba yiyamye yihanangiriza uwo mugizi wa nabi wamuteye ndetse anamwibutsa ko adatinya gupfa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akunze no gukoresha cyane, Apôtre MUTABAZI yanditseho amagambo agaragaza ibyaraye bibereye iwe mu rugo ndetse no kudaterwa ubwoba na byo. Yanditse ati: ”Umuntu waje nijoro iwanjye agatobora ipine y’imodoka niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n’icyumba ndaramo. Navuka sindatinya urupfu, sometimes I’m tempted to taste it. IDEOLOGISTS never die, death is not the end but the beginning of uncontrollable influence”. Aya magambo yayakurikije ifito y’imodoka bigaragara ko ipine ryavuyemo umwuka.


Ubu butumwa bw’uyu mushumba kuri Twitter buje bykurikira ubundi na bwo bwihanangirizaga uwagerageje kumugusha mu mutego wa ruswa. Yavuze ko abari kumwibasira muri iyi minsi bagerageza kujya bagenda bataracikije amashuri kandi bafite n’ubwenge buhanitse ngo kuko abona abamwibasiye muri iyi minsi nta wamugusha mu mutego urimo.


Apôtre MUTABAZI nk’umwe mu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter, muri iyi minsi yakunze kunyuzaho ibitekerezo binnyega bikomeye uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, BAMPORIKI Edouard ukurikiranyweho icyaha cya ruswa. Bamwe mu basomye ibyo bitekerezo ariko bamunenze gukoresha imvugo iremereye cyane idakwiriye ibyavugwa n’umushumba ibyo ari byo byose ndetse ahubwo basa n’aho bamuhindukiranye ngo bamwibasire. Bimwe mu bisubizo twafata nk’ibyo yahaye abo bamunenga ni ukubahakanira yivuye inyuma ko atari umunyapolitiki nk’uko bamwe babitekereza ahubwo ko ari umuntu utanga ibitekerezo (‘Ideologist’).

Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *