Apôtre MUTABAZI yavuze ingingo 5 zituma Imbuto Foundation ari yo yonyine ishobora gutegura neza Miss Rwanda

 Apôtre MUTABAZI yavuze ingingo 5 zituma Imbuto Foundation ari yo yonyine ishobora gutegura neza Miss Rwanda


Muri iyi minsi bomboribombori mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yakomeje kuvugwa cyane nyuma y’aho Umuyobozi wa Kompanyi ‘Rwanda Inspiration Back Up’ itegura iri rushanwa, ISHIMWE Dieudonné unazwi nka Prince Kid atawe muri yombi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe binyuranye ndetse kuri ubu akaba yamaze gukorerwa Dossier aho ashinjwa ibyaha bitatu. Abantu batandukanye bakomeje kuvuga byinshi kuri iri rushanwa harimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze ko byaba byaratewe n’uburangare cyangwa umuco mubi wo guceceka. Apôtre MUTABAZI, na we nk’umuvugabutumwa yagaragaje icyo abona nk’umuti w’iki kibazo

Mu minsi ishize uyu mugabo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ibyo abona byazana impinduka nziza muri Miss Rwanda kugira ngo itandukane burundu n’amanyanga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri kuyivugwamo. Apôtre MUTABAZI asanga Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette KAGAME akaba ari nawe Muyobozi wayo w’Ikirenga, ari yo yabasha kureberera neza irushanwa rya Nyampinga w’Igihugu. Yagize ati: “Imbuto Foundation izafate Miss Rwanda abe ariyo iyitegura, bayishakire Umuyobozi uzwi kandi uzwiho Ubwenge n’Indangagaciro nzima, akagira imbaraga za politiki zidashidikanywaho. Abandi bose twayatamo, na MYCULTURE [Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco] twayatamo. Bisaba inyigo y’ubwenge yubakanye ubuhanga, gusabwa ruswa ntuvuge bigahanishwa gukurwa mu irushanwa ndetse n’uwo yabibwiye wese. No room for privacy! Ndizera ko First Lady azumva ubusabe bwacu. Mu mirimo myinshi afite akigomwa kuko Miss Rwanda ni uruhongore, tugomba kwigomwa ariko tukarurinda ibirura kuko biracyahari!”.

Apôtre MUTABAZI yagaragaje ingingo eshanu ashingiraho yemeza ko umuryango Imbuto Foundation ari wo waba amahitamo meza. Izo ngingo eshanu ni izi zikurikira:

Ni ababyeyi si abacuruzi

Apôtre MUTABAZI ati: “Impamvu rero [navuze] Imbuto Foundation, ni uko ari Ikigo cyubashywe mu gihugu cyangwa Umuryango wubashywe mu gihugu. Icya kabiri ikaba idakorera inyungu, idaharanira inyungu. Biriya byari biri mu kigo cy’ubucuruzi [aravuga Rwanda Inspiration Back Up], kandi burya iteka umucuruzi atekereza gicuruzi. Rero hariya bizaba bigiye mu maboko y’umuntu udakorera inyungu ahubwo ufite ibindi bintu yiyubatsemo ndetse n’abaza gukora mu Muryango akaba ari wo mujyo bafata”.

Imiyoborere myiza yo ku rwego rwo hejuru
Apotre Mutabazi Maurice asobanura ko “Ingingo ya kabiri ashingiraho atangaza ko Miss Rwanda ikwiriye gutegurwa na Imbuto Foundation ari ukubera ko ari ikigo “gifite imiyoborere myiza bijyanye nyine n’uko umuyobozi yacyubatse kandi akaba ari ‘Umuyobozi Mwiza’, bityo tubaka tuzaba twizeye ko nta makosa azabaho mu itegurwa, ndetse bizarusha ubwiza ibyakorwa n’abacuruzi”.

Ni ikigo kitakwifuza ko hagira n’ijambo na rimwe ribi rivugwa ku gihugu cy’u Rwanda
Ingingo ya gatatu ashingiraho avuga ko Imbuto Foundation ari “Ikigo kitakwifuza ko hagira n’ijambo na rimwe ribi rivugwa ku gihugu cy’u Rwanda”. Yavuze ko igihe iri rushanwa ryategurwa n’abacuruzi, icyo bazaba bitayeho gusa ni inyungu y’amafaranga bazasaruramo, ariko nirijya mu maboko y’abazaryitaho uko bikwiye nk’uko umwana yitabwaho n’Ababyeyi, “bazarinda irushanwa uko riteguye n’uko rikoze nk’abarinda imboni y’ijisho kubera ko bazaba bazi neza ko batifuza y’uko tujya kumva ngo murebe kuri Rfi no kuri Tv5 ngo bari kuvuga kuri Miss Rwanda n’uburyo kuba yaravuye mu maboko y’abacuruzi ikajya mu maboko y’ababyeyi ntacyo byahinduye”.

Bizarema ikizere mu bakobwa n’ababyeyi babo
Apôtre MUTABAZI asanga Imbuto Foundation ifashe iri rushanwa, byatuma n’ababyeyi batajyaga bemerera abana babo kwitabira iri rushanwa, bazahita babemerera kuko bazaba bizeye imitegurire yaryo. Ati: “Bizatuma abana bagira ikizere no kumva ko bari mu maboko meza bitume n’ababyeyi batajyaga bohereza abana babo babazana kuko bavuga bati ‘nta wuzabahohotera bari mu Imbuto Foundation bacungirwa hafi n’ijisho rya Madamu Jeannette KAGAME. Bazaba bafite icyizere yaba abana ndetse n’ababyeyi, kandi iki cyizere nta n’ubwo kizaraza amasinde ahubwo kizatanga umusaruro cyangwa se kizatuma abantu baticuza impamvu bagize icyo ikizere”.

Abana bazabasha gutinyuka
Aragira ati: “Abana bazabasha gutinyuka bityo n’uwamurya urwara ahite atanga amakuru nta n’iminota itanu ishize bityo niba wenda uwo avuze ati yari ambwiye ibi, wenda mu kigo barimo hakaba harimo ama camera kandi ibyo ni ngombwa, babashe kuvuga ngo abikubwiriye hehe, bakurikirane basange koko bose bari bahagaze muri iyo nguni, babaze wa muntu bati kuki ushaka kuvuga ngo arakubeshyera kandi mwari muhagaze mu nguni imwe uri umu Judge, we akaba umu Contestant? Ni ibintu bitanu ariko ibindi byo bizakorwa ni ukubaka uburyo butajenjetse nko gushyiraho amategeko akomeye, ibyo wenda banabimbajije nanabibafasha kuko ni umusanzu buri munyarwanda wese akwiriye gutanga umusanzu”.


Apôtre MUTABAZI KABARIRA Maurice ni umugabo w’imyaka 36 ufite umugore umwe n’abana bane akaba Umushumba w’Itorero Kingdom Citizens rikorera ku Kinamba, Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali. Ni Umwanditsi w’Ibitabo bisaga 40 akaba n’Umushakashatsi ku Buyobozi n’Imiyoborere. Ni Umuvugizi wa Rubanda, Umujyanama mu Miyoborere akaba n’Umusesenguzi w’Ingamba. Yaminuje mu bwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIST. Yize Tewolojiya n’Ivugabutumwa [Theology and Evangelism] muri Moore Theological College., akaba amaze kwandika ibitabo bitandukanye aho icyatumye amenyekana cyane ari icyo aherutse gusohora yise ‘African Poverty is a Choice’ bivuze ngo Ubukene bw’Abanyafurika Ni Amahitamo. Mu bindi bitabo yanditse harimo: Mbese Gukiranuka Birashoboka Wambaye Umubiri, Mbese Gukiranuka Birashoboka Ucuruza, Nshaka Gukiranuka Kandi Nshaka Gukira, Iby’icyacumi Imana Ibivugaho Iki n’ibindi bitandukanye.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *