Apôtre Mutabazi yavuzeko umushonji ntaho aba ataniye n’umusazi

 Apôtre Mutabazi yavuzeko umushonji ntaho aba ataniye n’umusazi

Umuvugabutumwa bwiza, apôtre Mutabazi Kabarira Maurice abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umushonji aba ameze nk’umusazi ndetse ko ntampamvu yo kumwizera.

Apôtre Mutabazi yagize ati: “Umushonji ahora arakaye, sinjya nizera ushonje! Umugabo wabuze icyo agaburira abana be aba ari umusazi 100% bityo ntiwamumenya neza.”

Apôtre Mutabazi ibi yabihereyeho agira inama abakuru b’ibihugu by’Afrika yo gusesengura iyo mvugo ubundi bakabungabunga iterambere ry’abo bayobora.

Yagize ati:” Ndifuza ko Abakuru b’ibihugu by’Afrika bamenya ayamakuru y’impamo.”

Aya magambo akomeye kandi akomeza imitima wayasanga mu gitabo cyitwa “From African Poverty Is A Choice”, cyanditswe nanone na apôtre Mutabazi Kabarira.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.