‘Aracyakora’ indirimbo yo guhembura imitima – Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro

 ‘Aracyakora’ indirimbo yo guhembura imitima – Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Tumaini Byinshi yahuje imbaraga na Gentil Misigaro bakora indirimbo ‘Aracyakora’ yibutsa abantu ko n’ubwo bahura n’ibibazo badakwiriye kwiheba kuko uwo bizeye afite imbaraga kandi agikora.

Umuhanzi Gentil Misigaro

Aganira na  nkundagospel umuhanzi Gentil Misigaro yatangaje ko igitekerezo cyo gukora  indirimbo ‘Aracyakora’ cyazanywe na Tumaini Byinshi ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gentil cyaberaga muri USA n’uko ayimwumvishije yumva ni nziza cyane bahita batangira kuyikora.

Gentil akomeza avuga ko abantu bakwiye kwizera Imana kuko ifite imbaraga kandi uko yakoraga ibitangaza n’ubu igikora.

“Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ubwo kwibutsa abantu ko Imana yakoraga ibitangaza, Imana yahaye urubyaro  Anna na Sarah, Imana yakizaga abarwayi igihari kandi nanubu iracyakora. Imana ntijya irobanura k’ubutoni.”

Iyi ndirimbo ‘Aracyakora’ ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Yesu bizeye agikora kandi afite imbaraga nk’uko byumvikana mu magambo ayigize. “Ngaho haguruka wamamaze utange amakuru ko uwo twizeye afite imbaraga, ngaho haguruka wamamaze utange ubuhamya ko uwo twizeye aracyakora.”

Gentil asoza ashimira abakunda ibihangano bye ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anababwira ko arimo kubategurira izindi ndirimbo nziza kandi zizabanyura.

Umuhanzi Gentil Misigaro na Tumaini Byinshi ni bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye kandi bakunzwe na benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Aba b bombi bakaba babarizwa k’umugabane w’Amerika.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *