Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Australia: Korali Beraka ihuriwemo n’abapentekote b’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyekongo yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere
Korali Beraka ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu mu itorero ryitwa IPPC International Pentecost Prophetical Church / Adelaide South Australia yashyize hanze indirimbo ya mbere izagaragara kuri album nshya iteganya kumurika mu ngihe kiri mbere.
Iyi ndirimbo yiswe “UTWIGARURIRE ”yubakiye ku isengesho ryuzuye ry’umuktisto ukeneye ko Imana yongera kumwiyereka bushya.
Korali Beraka imaze gukomera mu ivugabutumwa ry’indirimbo zihimbaza Imana muri Australia y’amajyepfo.iyi korali ihuriwemo n’abapentekote b’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyekongo batuye muri Australia.
“UTWIGARURIRE”ni indirimbo ya mbere igiye hanze yatanzwe nk’impano ku bakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana mu mwaka wa 2021.

Dirigeant wa Korali Beraka , Vainqueur Sibomana, yabwiye NKUNDAGOSPEL ko iyi ndirimbo itangiza umushinga wa album nshya iri gutegurwa.
Yagize ati “Indirimbo yitwa ‘Utwigarurire’ ni yo twatangiranye umwaka wa 2021, ibimburiye izindi ziri inyuma nazo zizagenda zisohoka mu minsi iri mbere.’’
Ubutumwa buri muri iki gihangano cy’iminota umunani n’amasegonda 20 buganisha ko hari igihe umukirisitu atakaza ibyiringiro ariko Imana yaguha amaso,amaguru n’ibindi ntao yigeze ikwibagirwa.
Sibomana yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ni sengesho buri muntu wese yagakwiye gusenga Imana ikamuha ibihe bishya.kuko hari ighe bishyika ko umuntu atakaza ibyiringiro ariko Imana ntago iba iri kure ye.
Ati “Iyi ndirimbo rero ni isengesho ryuzuye ry’umuktisto ukeneye ko Imana yongera kumwiyereka bushya, Birashyika ko umukristo atakaza ibyiringiro kugeza naho acyeka ko Imana itakimwumva, ariko ikibazo n’iki, ni gute Imana yaremye umuntu ikamuha amatwi , yo ikaba idashobora kumva, ikaturemana amaso ariko yo ikaba impumyi, N’ibindi, n’ibindi ariko siko biri ibyo yaduhaye n’ibyayisagutseho rero Imana ishoboye ku kugarurira byabihe by’umugisha kugezaho ikuzamuye ikakwicaza k’umunara wayo.’’

Korali Beraka ikora umurimo w’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo mu itorero ryitwa IPPC International Pentecost Prophetical Church / Adelaide South Australia. Korali Beraka igizwe n’abapentekote b’Abarundi ,Abanyarwanda, n’Abanyecongo batuye muri Australia. Bakaba baririmba mu ndimi eshatu , ikinyarwanda, ikirundi n’igiswahili.Bereka yatangiye kuririmba mu kwezi kwa gatatu muri 2018, icyo gihe yitwaga korali EMMAUS ariko nyuma yashimye guhindura izina yitwa korali Beraka bisonanura ikibaya cy’ishimwe (2 Ngoma :20:26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu). Kugeza ubu bamaze gushyira hanze indirimbo imwe y’amajwi bise “Utwigarurire” mu minsi iri mbere bazakomeza kujya bashira hanze izindi ndirimbo bari gukora.
iyi ndirimbo mu buryo bwa majwi yakozwe na studio yitwa Source of Joy ya producer Leopord ikorera ku Gisozi.hakaba harifashishijwe ikoranabuhanga, Korali Beraka yakoze recording y’amajwi iyohereza mu Rwanda mu buryo bwa Email. source of Joy gucurangamo ibicurangisho bitandukanye ndetse inakora mastering.
Muri gahunda bafite mu minsi iri mbere bifuza cyane kongera gukundisha no gukumbuza abantu iby’ijuru baririmba cyane indirimbo zivuga cyane ku ibyiza by’Ijuru kuko bafite ihishurirwa rikomeye ko kuririmbira abantu iby’Ijuru ari umuti w’indwara nyinshi. Kandi barasaba abantu babakunda ko babashyigikira bakasengera cyane Imana kugira ngo Yesu abashoboze kujya babona indirimbo zikora ku mitima ya benshi
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA “UTWIGARURIRE” YA KORALI BEREKA
1 Comment
Imana ikomeze kubashigikira mumurimo mukora wobkwamamaza ubwami bw,Imana. NKUNDA GOSPEL TURABAKUNDA CANE