Australia: Korali Beraka yashyize hanze indirimbo “Ineza”yongera kubwira abantu ineza y’Imana ihindura ibintu byose
Korali Beraka ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu mu itorero ryitwa IPPC International Pentecost Prophetical Church / Adelaide South Australia yashyize hanze indirimbo “Ineza” ni ndirimbo yongera kubwira abantu ko Yesu ariwe uzi ibibagoye kandi afite n’ubushobozi bwo kubakiza.
Iyi ndirimbo yiswe “Ineza ”ikomeza ivuga ineza Imana yagiriye abantu kuko buri muntu wese afite ibyo Iman yamukoreye ku giti cye ibyo abantu bazi nibyo batazi.
Korali Beraka imaze kwigarurira imitima ya benshi mu ivugabutumwa ry’indirimbo zihimbaza Imana muri Australia y’amajyepfo.iyi korali ihuriwemo n’abapentekote b’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyekongo batuye muri Australia.
“Ineza”ni indirimbo ya kabiri igiye hanze kugira ngo ifashe imitima ya benshi, ije ikurikira indirimbo yitwa ” Utwigarurire” yari yasohotse mu kwezi kwa munani.

Dirigeant wa Korali Beraka , Vainqueur Sibomana, yabwiye NKUNDAGOSPEL ko iyi ndirimbo yongera kwibutsa abantu ineza y’Imana ko ariyo yabokoreye ibyo batari gushobora.
Yagize ati “ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nuko Yesu ari wenyine uzi ibyo ukeneye kurusha abandi bose,Yesu niwe mugaba wacu, birashoboka ko wabona umuntu afite byose byo munsi abantu barebesha amaso ariko hari ibindi byinshi bibabaje umutima we, ibyo byose ni Yesu wamwomora ibyo bikomere byo mu mutima.’’
Sibomana yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yongera kubwira abanyamibabaro ko Imana igira neza nabo yabaruhura,iyo neza twashatse kuvuga ni yayindi Yesu abona igikwiriye gitandukanye nibyo abantu babona. kandi iyo neza y’Imana ihindura ibintu byose.

Korali Beraka ikora umurimo w’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo mu itorero ryitwa IPPC International Pentecost Prophetical Church / Adelaide South Australia. Korali Beraka igizwe n’abapentekote b’Abarundi ,Abanyarwanda, n’Abanyecongo batuye muri Australia. Bakaba baririmba mu ndimi eshatu , ikinyarwanda, ikirundi n’igiswahili.Bereka yatangiye kuririmba mu kwezi kwa gatatu muri 2018, icyo gihe yitwaga korali EMMAUS ariko nyuma yashimye guhindura izina yitwa korali Beraka bisonanura ikibaya cy’ishimwe (2 Ngoma :20:26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu). Kugeza ubu bamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri z’amajwi hari “Utwigarurire”, “Ineza” mu minsi iri mbere bazakomeza kujya bashira hanze izindi ndirimbo bari gukora.

izi ndirimbo ziri gukorwa na studio yitwa Source of Joy ya producer Leopord ikorera ku Gisozi.hakaba harifashishijwe ikoranabuhanga, Korali Beraka yakoze recording y’amajwi iyohereza mu Rwanda mu buryo bwa Email. source of Joy gucurangamo ibicurangisho bitandukanye ndetse inakora mastering.

Muri gahunda bafite mu minsi iri mbere bifuza cyane kongera gukundisha no gukumbuza abantu iby’ijuru baririmba cyane indirimbo zivuga cyane ku ibyiza by’Ijuru kuko bafite ihishurirwa rikomeye ko kuririmbira abantu iby’Ijuru ari umuti w’indwara nyinshi. Kandi barasaba abantu babakunda ko babashyigikira bakasengera cyane Imana kugira ngo Yesu abashoboze kujya babona indirimbo zikora ku mitima ya benshi
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA “UTWIGARURIRE” YA KORALI BEREKA