Ba MISIGARO bombi bagiye guhurira mu gitaramo k’imbaturamugabo gisubukura icyahagaritswe kubera Covid-19 i Kigali

 Ba MISIGARO bombi bagiye guhurira mu gitaramo k’imbaturamugabo gisubukura icyahagaritswe kubera Covid-19 i Kigali

Abaramyi babiri bakomeye, Adrien MISIGARO na mubyara we Gentil MISIGARO bafatanyije na Israël MBONY ku itariki ya 08 Werurwe 2020 mu Intare Conference Arena bari bateguye igitaramo ariko kiza gusubikwa n’Umujyi wa Kigali mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Nyuma y’imyaka ibiri, iki gitaramo cyasubukuwe, kikaba kigiye kubera kuri Canal Olympia.

Gentil MISIGARO na Adrien MISIGARO bateguye iki gitaramo bafitanye indirimbo bise Buri Munsi, Hano Ku Isi n’izindi zitandukanye. Bafitanye isano rya hafi dore ko buri umwe ari mubyara w’undi, hejuru y’ibyo bakaba ari n’inshuti z’akadasohoka. Iyo umwe yateguye igitaramo, mugenzi we amufasha bimurimo wese. Barahuza cyane muri byinshi ndetse barenda no gusa ku isura ku buryo hari abacyeka ko baba ari impanga. Ubumwe n’isano bafitanye ni byo bikunze kubasunikira ku gukorana imishinga itandukanye mu muziki.

Gentil MISIGARO ni umuhanzi, umwanditsi w’umuhanga akaba n’umu Producer wabigize umwuga. Azwi cyane mu ndirimbo nka Buri myunsi, Biratungana, Umbereye Maso yakoranye na Nice NDATABAYE n’izindi. Kuwa 10/03/2019 yakoreye mu Rwanda igitaramo kitazibagirana mu mateka ya Gospel kiswe ‘Hari Imbaraga Rwanda Tour’. Adrien MISIGARO yatumbagirijwe ubwamamare n’indirimbo Ntacyo Nzaba yakoranye na Meddy na Nkwite nde yakoranye na The Ben yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze. Ubu, akunzwe cyane mu ndirimbo Nyibutsa yakoranye na Miss Dusa, Nzagerayo n’izindi.

Mu mwaka wa 2020, Adrien MISIGIGARO yatangaje ko igitaramo ‘The Each One Reach One Concert’ bagombaga gukora tariki 08 Werurwe 2020 kiri mu murongo wo kwishimira ibikorwa itsinda yatangije rya ‘Melody of New Hope’ rimaze gukura mu gihe rimaze rishinzwe ndetse ko hari n’abantu bafashijwe kuva mu biyobyabwenge bazatanga ubuhamya.

Ati: “Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gukangurira abantu bose turi gukorana kugira ngo umuntu umwe arebe uko yafasha mugenzi we. Kuko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kiri ahantu henshi mu rubyiruko, mu banyeshuri ariko usanga abantu benshi batabasha kugaragara ngo tubashe kubafasha”. Iki gitaramo cyaje guhagarikwa n’itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohotse mbere y’amasaha macye ngo kibe mu kwirinda Covid-19 yari imaze kugera mu Rwanda.
Kuri ubu iki gitaramo cyamaze gusubukurwa, kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia tariki 03 Nyakanga 2022. Iki gitaramo bagiye guhuriramo i Kigali, kiri mu bitaramo bya mbere bigiye kubera mu Rwanda nyuma y’uko Leta ikomoreye ibikorwa by’imyidagaduro na Siporo. Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 ni bwo Gentil MISIGARO na Adrien MISIGARO batangaje ko basubukuye igitaramo cyabo cyahagaritswe mu 2020 kubera Covid-19.

Umuramyi Gentil MISIGARO yavuze ko bishimye cyane kuba basubukuye iki gitaramo. Igitaramo cyabo cyahagaritswe cyabateye igihombo gikomeye dore ko cyahagaritswe ku munota wa nyuma bituma bahomba arenga Miliyon 14 Frw. Ubu, bari kubyinira ku rukoma kuko basubukuye igitaramo cyabo. Ati: “Tunejejwe cyane no kuba iki gitaramo kigiye kongera gusubukurwa i Kigali. Twateguye Concert mbere ya Covid-19, irahagarikwa kubera impamvu za Covid-19, ubu tukaba twongeye kugira andi mahirwe yo kuyisubukura nyuma y’imyaka ibiri”.

Arakomeza avuga ko iki gitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kizarangwa n’amashimwe ku bw’uburinzi bw’Imana muri iki gihe gisharira cya Covid-19 isi iri kwigobotora nubwo itarabona intsinzi ya burundu kuri iki cyorezo. Gentil Misigaro ati: “Bisobanuye ko n’ubwo Abanyarwanda ndetse n’isi yose banyuze mu bintu bitoroshye muri yo myaka 2, hariho kandi n’impamvu yo gushimira Imana yashoboye kuturinda, ikanaha ubwenge abayobozi n’inzobere mu by’ubuzima bwo gukumira iki cyorezo n’ubwo bitari byoroshye”.

Yavuze ku ruhisho bazaniye abanya-Kigali, ati: ‘Package’ twari dufitiye abantu muri 2020, hari ibizahindukamo harimo nka Venue aho igitaramo kizabera, abatumirwa ndetse hiyongereyemo n’izindi ndirimbo nshya. Tuzaba turi kumwe kandi n’umunyamerika witwa David Salonen, umwe mu bahanga cyane mu gutunganya Sound mu ma ‘Live Concert’. Ndetse n’umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi w’Itorero BelPres ryo muri Seattle WA, muri Amerika, Dr.Scott Dudley”.

MISIGARO yavuze ku mpamvu adaheruka gukorana indirimbo na mubyara we dore ko hashize imyaka itatu bari kugaragara gusa bari kumwe mu bitaramo mu gihe mbere bakoranaga indirimbo kenshi gashoboka – nibura buri mwaka – bakoranaga indirimbo. Ati: “Ntiduheruka gukorana indirimbo na Adrien, ntabwo ari uko twashwanye, gusa njye kuba ntuye muri Canada nawe agatura muri USA natwe iyi myaka ibiri ishize imipaka yacu yari ifunze n’igihe twabitekerejeho ntibyashoboraga gukunda”.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *