Baratunguranye: Nzungu na Fari mu munyenga w’ibyo Imana yabakoreye bashyize hanze amashusho y’ibihe byaranze urukundo rwabo

 Baratunguranye: Nzungu na Fari mu munyenga w’ibyo Imana yabakoreye bashyize hanze amashusho y’ibihe byaranze urukundo rwabo

Umucuranzi Nzungu wamenyekanye cyane kubera gucuranga neza injyana yo guhimbaza Imana izwi nk’igisirimba yashyize hanze indirimbo igaragaramo umugore we mu bihe byabo by’ubukwe ndetse n’andi mashusho yibyabanje bari mu bihe byiza by’urukundo rwabo.

Nzungu na Fari ku munsi w’ubukwe bwabo

Umucuranzi w’igisirimba uzwi nka Nzungu ubusanzwe witwa Mugunga Zacharie hashize amezi 2 asinyiye imbere y’Imana n’imbere y’amategeko kubana na Nasafari Nahumure uzwi ku izina rya ‘Fari’, umukobwa bakundanye ari mu mahanga bikagera aho basezerana kubana nk’umugabo n’umugore.

Thank You Lord ni indirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 6. Nubwo izina ryiyi ndirimbo riri mu rurimi rw’icyongereza ariko amagambo ayigize yose ari mu Kinyarwanda uretse agace gato karimo iryo jambo ‘Thank You Lord’ risobanura ngo ‘Shimwa mwami’.

Ifoto igaragara mu ndirimbo THANK YOU LORD

Mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo yabo, uyu mucuranzi aririmba yibanda cyane ku magambo ashima Imana. Mu gutangira iyi ndirimbo Nzungu agira ati “Akari k’umutima gasesekara k’umunwa, mu buzima habaho guhirwa ukanatunga ukanatunganirwa..” akomeza ahanika agira ati “Cyuzuzo cy’umutima nifuzaga ibihe byose, iki nicyo gihe….” Mu nyikirizo yiyi ndirimbo, Nzungu aririmba agira ati: “Shimwa Mana shimwa Mana, ibyo nagusabye warabikoze, Thank You Lord unkoreye ubukwe bwiza, unyubahisha imbere y’abantu, Thank You Lord.”

Barashima Imana kubw’ibyo yabakoreye ku munsi w’ubukwe bwabo

Mu mashusho meza aryoheye ijisho agaragara muri iyi ndirimbo, Nzungu na Fari bagaragara mu bihe bitandukanye byaranze urukundo rwabo, harimo aho uyu mucuranzi atera ivi, ibyo bita gu poropoza (Proposal), akongera akagaragara ari kumwe n’umufasha we ahantu neza cyane bishimye, amashusho ubona ko yafashwe aba bombi bari mu bihe byiza by’urukundo rwabo.

Mu kiganiro Nzungu aherutse kugirana na Nkundagospel yabajijwe niba we n’umugore we bagiye kujya baririmba nka couple nkuko tubona izindi couple zimwe na zimwe zibikora, yasubije agira ati: “Ntabwo tugiye kuzajya turirimba twembi, Thank You Lord, ni indirimbo twakoze kugirango dushime Imana kubw’ukuntu yabanye natwe mu bihe by’ubukwe no mu rukundo rwacu.” Akomeza agira ati: “Umugore wanjye ntabwo ajya aririmba, si umuhanzi, ni umuntu unshyigikira k’umurimo Imana inkoresheje haba mu kuririmba cyangwa mugucuranga.”

Indi nkuru ya Nzungu na Fari yisome ukanze hano: https://nkundagospel.rw/2021/10/27/baratunguranye-nzungu-na-fari-mu-munyenga-wibyo-imana-yabakoreye-bashyize-amashusho-yibihe-byaranze-urukundo-rwabo/

Umva indirimbo THANK YOU LORD ya NZUNGU na FARI

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *