Ben na Chance basohoye indirimbo nshya irimo abana babo

 Ben na Chance basohoye indirimbo nshya irimo abana babo

Itsinda ry’abaramyi rigizwe n’umugore n’umugabo, Serugo Ben na Mbanza Chance, (Ben & Chance Ministry), bashyize hanze indirimbo nshya bise “Mje muone” irimo amashusho y’abana babo ndetse n’amagambo ashima Imana.

Mu kiganiro umuramyi Serugendo Ben yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel, yatangaje ko iyi ndirimbo bayikoze kugira ngo bashimire Imana yabahaye umwana w’umuhungu. Yagize ati:

“Iyi ni indirimbo y’amashimwe yuko Imana yaduhaye umwana w’umuhungu. Mbere twashimye Imana twabyaye umukobwa, ari nabwo twaririmbye indirimbo yitwa ‘Yesu arakora’. Ubu rero twashimye kubw’umuhungu twahawe nanone.”

Muri iyi ndirimbo yagaragayemo abana babo bombi, harimo amagambo avuga ko Imana itajya itanga rimwe ngo irekere, wa mugani w’umunyarwanda ngo “uwaguhaye araguhata.”

Batangira baririmba bati:” Iyo Imana iguhaye ndabizi irakongeza, niguha umugisha ni ukuri uzatangara.”

Ben na Chance bombi ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries ndetse bakaba n’abakristo muri Foursquare Gospel church.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru ubwo batangiraga kuririmba ku giti cyabo, mu mwaka wa 2016, Mbanza Chance yatangaje ko kuririmba ku giti cyabo nka ‘Couple’ bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n’iyerekwa bafite ry’uko inzu yabo izakorera Imana.

Yagize ati: “Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw’Imana uhereye mu rugo (Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15.

Ben Serugo n’umugore we Mbanza Chance (Ben & Chance) bakunzwe cyane mu ndirimbo ’Yesu arakora’, ’Amarira’, ’Impano y’ubuzima’, n’izindi zinyuranye zihembura imitima ya benshi.

Kanda hano urebe iyi ndirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *