Benedigito wahoze ari Papa yavuzweho kurebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 Benedigito wahoze ari Papa yavuzweho kurebera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Raporo yari itegerejwe na benshi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri diyosezi ya Munich yo mu Budage yashinje uwahoze ari Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo kwegura mu mwaka wa 2013, kunanirwa gukemura ibibazo byinshi igihe yari musenyeri mukuru mu myaka ya za 1970 na 1980.

Papa Benedigito yakunze guhakana ko atazi ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri kiliziya muri icyo gihe. Nubwo bimeze bityo ariko raporo nshya ivuga ko yananiwe kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa ry’abana ryakorwaga n’abapadiri.

Umwe mu banditsi ba raporo, Martin Pusch yagize ati: “Mu manza enye zose twaje kubona ko uwari musenyeri mukuru icyo gihe, Cardinal Ratzinger, ashobora kuregwa imyitwarire idahwitse.

Ebyiri muri izo dosiye yavuze ko harimo n’abakoze ibyaha igihe yari ku butegetsi kandi bagahanwa n’inzego z’ubutabera ariko bakagumishwa mu mirimo y’ubushumba nta mbibi zigaragara kubyo bari bemerewe gukora. Nta gikorwa cyategetswe n’amategeko ya kiliziya.

Pusch yavuze ko mu rubanza rwa gatatu, umupadiri wari warakatiwe n’urukiko hanze y’Ubudage yashyizwe mu mirimo muri Arikidiyosezi ya Munich kandi bivuga ko Ratzinger (waje guhabwa izina rya Papa Benedigito) yari azi amateka y’umupadiri.

Undi mubanditsi b’iyi raporo, Ulrich Wastl yavuze ko ibyavuzwe na Benedigito ko atitabiriye Inama yo mu 1980 aho iyoherezwa ry’uyu mupadiri i Munich ryaganiriweho bitakwizerwa nkuko iyi nkuru dukesha EuroNews ivuga.

Ikigo gitanga ubujyanama mu mategeko, Westpfahl Spilker Wastl (WSW), nicyo cyakoze iyi raporo ndetse kiri kwiga ku birego by’abapadiri bashinjwa gusambanya abana hagati ya 1945 na 2019 muri Diyosezi za Munich na Freizing.

Papa Benedigito yasohoye itangazo rirerire rigizwe na paji 82. Yagaragaje ko ashishikajwe cyane n’uburenganzira bw’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa aho yagize ati “Ibyemezo bikwiye gufatwa kandi bikitabwaho mu buryo bwuzuye”.

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *