Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Beula Sergine umwe bakomeye muri Korali Jehovah Jireh yarushinze na Tuyishime Théogene
Beula Sergine uririmba muri Korali Jehovah Jireh ni korali yamenyekanye cyane muri CEP ya biga ni joro ya ULK ni kaminuza yigenga ya Kigali ikabayo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda muri Paruwasi ya Gasave yasezeranye n’umukunzi we Tuyishime Thégene kuri uyu wa Gatandatu, ku wa 13 Werurwe 2021.
Beula Sergine yambikanye impeta y’urudashira na Tuyishime Thégene bamaranye igihe bakundana. Aba bombi basezeraniye mu Rusengero rwa ADEPR Ntora English Service ku Gisozi muri Dove Hotel aho batangiriye urugendo rwo kunga ubumwe. Basezeranyijwe na Pasiteri Aimable Nkuranga.



Ubukwe bwabo bwari buteganyijwe kuba kuwa 30 Mutarama 2021. Byari bitaganyijwe ko basezeranira ADEPR Kimisagara icyo gihe cyahuriranye na guma mu rugo yo muri Kigali.
Beula na Tuyishime basezeranye imbere y’Imana nyuma yo kuva guhamiriza igihango cyo kubana akaramata imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ubukwe bw’uyu muririmbyi uri mu bakomeye muri Korali Jehovah Jireh bwitabiriwe n’abantu bake kubera kubahiriza ingamba za Covid 19. Abaririmbyi batanu bo muri korali Jehovah Jireh nibo baje bahagarariye abandi.


Beula azwi cyane muri Jehovah Jireh kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi Korali, ikunzwe cyane mu Rwanda kuko yazengurutse igihugu cyose mu ivugabutumwa inakunzwe no hanze yacyo.


Beula Sergine yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo “Nibwo buMana bwayo”, “Mana uri ubwihisho” n’izindi.
Tumwigurije urugo rw’umugisha
Amafoto: Stonny-Picture
REBA HANO INDIRIMBO YA JEHOVAH JIREH MANA URI UBWIHISHO