Bibaye impamo: Rose Muhando ageze i Kigali

 Bibaye impamo: Rose Muhando ageze i Kigali

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wubatse izina ku isi ariko cyane cyane ku mugabane wa Afurika, Rose Muhando amaze kugera i Kigali aho yaje gutaramana n’abakunzi bu muziki mu gitaramo cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live kizaba ku wa 6 Werurwe 2022, muri Canal Olympia.

Nkunda Gospel yamenye amakuru ko impamvu uyu muramyi Rose Muhando aje mbere gato y’igitaramo ari ukugira ngo atemberezwe ibice bitandukanye by’u Rwanda rw’imisozi igihumbi ndetse anerekwe ibikorwaremezo bitandukanye.

Uyu muramyi kandi aje mbere gato y’iki gitaramo kugira ngo anoze neza imyiteguro, dore ko yateguje abanyarwanda ko iki gitaramo kizaba ari imbaturamugabo.

Iki gitaramo kiswe “Praise & Worship Live Concert” ni icyo gusoza ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live, aho ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 15. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Rose Muhando agomba guhurira muri iki gitaramo n’abahanzi b’abaramyi hano mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Serge Iyamuremye ndetse na Gisubizo Ministries, True Promises, Kingdom of God Ministries n’abandi bafite aho bahuriye n’iki gikorwa.

Uyu muramyi afite indirimbo zigaruriye imitima y’abatari bake muri Afurika y’Iburasirazuba  n’ahandi, muri zo ni nka Nibebe, Jipange Sawasawa,Ombi Langu aheruka gusohora, Simba, Mupe Yesu n’izindi nyinshi.

Ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live bwatangaje kandi ko nyuma yo guhemba abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babaye indashyikirwa bazahemba n’abashumba batatu bo mu Rwanda bagaragaje ubwitange mu gusana no guhembura imitima y’abantu, bubatse ibikorwa remezo ndetse bakanafasha abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’ibifatika nubw’ibidafatika.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.