Bibiliya ya Pasiteri yarabuze iboneka nyuma y’imyaka 15 yarihinduye umukristo uwayitoraguye

 Bibiliya ya Pasiteri yarabuze iboneka nyuma y’imyaka 15 yarihinduye umukristo uwayitoraguye

Umupasiteri witwa Paul Daugherty, ukorera mu rusengero rwa Oklahoma-based Victory Church, yatakaje Bibiliya ye ndetse yari yaramaze kwiyumvisha ko atazongera kuyibona. Igitangaje nuko yaje gutungurwa nuko umuntu yayimuzaniye hashyize imyaka 15 ndetse uwayitoraguye yaramuhinduye umukristu.

Uyu mupasiteri abinyujije kumbugankoranyambaga yavuze ko iyo nkuru yamutangaje cyane, nyuma y’aho Meet Clayton watoraguye iyo Bibiliya ishaje yatangiye kuyisoma, akabonamo amazina y’uyu mupasiteri.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko “uyu mugabo yakomeje gusoma iyi Bibiliya kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kwakira Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza we.”

Uyu mugabo yaje gufata umwanzuro wo kujya kureba uwo mupasiteri kugira ngo amubaze niba iyo Bibiliya ari iye. Yagize ati:

“Yaje ku rusengero nimugoroba anyereka iyo Bibiliya ambaza niba naba nzi nyirayo. Natunguwe no gusanga ari Bibiliya nabuze mu myaka 15 ishyize, ubwo nigaga mu mashuli yisumbuye.”

Imana yakoresheje Bibiliya y’uyu mupasitori yatakaye kugira ngo ikize ubugingo bw’uyu musore, dore ko we n’umuryango we bahise bakizwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *