Bibiliya zabaye imari ku isoko muri Ukraine

 Bibiliya zabaye imari ku isoko muri Ukraine

Léonidas MUHIRE

Amatorero n’amadini yo mu gihugu cya Ukraine ari gutumiza Bibiliya nyinshi zo kugurwa n’abayoboke bayo mu gihe ingabo z’Uburusiya bahanganye zikomeje kwagura ibitero bya gisirikare muri iki gihugu.

Nubwo ibintu biteye ubwoba abanya Ukraine, abenegihugu benshi, cyane cyane abayoboke b’amadini n’amatorero bari kugerageza kwiyambaza gusenga Imana bifashishije Bibiliya ngo barebe ko ijambo ry’Imana ryabarengera.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ ikomeza ivuga ko abantu bari kugura Bibiliya ku bwinshi muri Ukraine ku buryo aho zisanzwe zicururizwa zahashize. Bamwe mu bari kugura izo Bibiliya ariko harimo n’abagiye kwizera ubutumwa buzirimo ku nshuro yabo ya mbere.

Kuri ubu ingabo z’Uburusiya zamaze kugera mu murwa mukuru ari wo Kyiv aho ibisasu byangije amazu menshi n’amaduka yabarizwaga muri uwo mujyi.
Imibare iheruka kujya ahagaragara irerekana ko kugeza ubu abanya Ukraine 137 bamaze guhitanwa n’intambara mu gihe abandi 316 bakomeretse ndetse abandi benshi cyane bakaba bari guhunga.

Ibikomoka kuri peteroli, amafaranga ari kashi ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga bigenda ni bike cyane muri Ukraine ku buryo ubuzima buri kugenda burushaho kujya habi.

Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza Ben Wallace, yatangaje ko hari n’abasirikare b’Uburusiya bamaze kuburira ubuzima bwabo muri iyo ntambara.

Abayoboke b’amadini n’amatorero bo bakomeje gushyira ingufu mu gushaka uko bakemura amakimbirane mu mahoro hakagabanuka umubare w’abari kwitaba Imana ku mpande zombi, aho bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu Burusiya na Ukraine bishyize hamwe mu gusengera ibihugu byabo ngo intambara ihagarare. Gusa benshi mu bayobora amadini n’amatorero muri Ukraine bahangayikishijwe n’uko ukwemera kwabo kwazimira mu gihe Uburusiya bwakwigarurira umurwa mukuru w’icyo gihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ivugabutumwa bw’Ibihugu by’i Burayi uherutse gutangaza ko i Donbas mu majyepfo ya Ukraine abayoboke b’amadini baho batorohewe n’ihohoterwa ribakorerwa ndetse n’amakimbirane akomeje gufata indi ntera.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *