Biravugwa: Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya ‘Sion Awards’ by’abaririmbyi byitezweho impinduka

 Biravugwa: Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya ‘Sion Awards’ by’abaririmbyi byitezweho impinduka

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya bigenewe abahanzi n’amatsinda baririmbira Imana mu gihugu hose.Ni ibihembo bivugwa bizaba bivuguruye nkuko amakuru yizewe dufite abigaragaza.

Amakuru yizewe twahamirijwe n’umuntu wa hafi cyane mu babitegura yavuze koi bi bihembo bitegerejwe gutangira muri uku kwezi kw’Ugushyingo bigasozwa mu kwa mbere umwaka utaha ndetse ko hanateganijwe ikiganiro n’abanyamakuru kibisobanura neza mu minsi micye cyane iri mbere.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko ibi bihembo birimo amavugurura menshi ugereranije n’ibihembo bitandukanye byabayeho mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.Yaduhamirije ko ibihembo nabyo bitubutse ndetse harimo udushya dutandukanye nibyabanje.

Ibi bihembo bya Sion Awards nibiramuka bitanzwe ,bizaba bisanze ibindi bihembo nka Groove awards,SIFA REWARDS ihemba ibigo n’abahanzi .

Turakomeza kubakurikiranira byinshi mu byerekeye ibi bihembo yaba ibyiciro,ibihembo birimo n’ibindi byinshi bijyanye na Sion Awards.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *