Bishop Gafaranga yabwiwe na pasiteri Rutayisire ko azayobora itorero

 Bishop Gafaranga yabwiwe na pasiteri Rutayisire ko azayobora itorero

Pst Antoine Rutayisire ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yitwa ‘Nkunda Gospel’ hamwe n’umunyarwenya uzwi nka Bishop Gafaranga, yatangaje ko akurikije imyitwarire ya Gafaranga asanga azaba umuyobozi w’itorero.

Antoine Rutayisire yabihereye ku kuba Bishop Gafaranga azwiho kugira ururimi ruzi gusobanura ibintu neza kandi anahamya ko n’ivugabutumwa ryubakira ku bushobozi bw’ururimi.

Yagize ati:”Nkubonamo umuhamagaro. Hanyuma utegereze isaha yawe yo guhamagarwa ndahamya ntashidikanya ko ntabwo uzapfa , ntabwo njyewe ndi umuhanuzi ariko nzi gusoma ibimenyetso by’ibihe.Nzi kureba inyoni nkamenya niba izaguruka cyangwa izagendera ku butaka.Nugumana uyu mutima ejo uzibona uyobora itorero.”

Muri iki kiganiro kandi Bishop Gafaranga yavuze ko impamvu yibasira amatorero anyuranye ari uko yayabayemo bamwe bagakora amanyanga abareba, bityo bituma atakariza amwe mu madini icyizere. Aha Gafaranga yatanze urugero rw’umupasiteri wabeshyaga abayoboke be ko ari gusenga iminsi 40 atarya kandi nyamara Gafaranga ari we umutekera akanamugaburira.

Kuri iyi ngingo Pst Antoine Rutayisire yemeye ko ibyo Gafaranga avuga bibaho ariko yemeza ko bitamureba (Rutayisire), kuko we atabikora.

Birasa n’aho Pst Rutayisire yafashe umurongo wo kubwiriza ubutumwa bwiza urubyiruko rwirirwa ku mbugankoranyambaga dore ko no mu minsi ishyize yaganiriye n’umuhanzi nyarwanda w’umuraperi, AmaG The Black akanamusaba kuzamuhuza n’abahanzi bagenzi be nabo bakaganira.

Ikiganiro

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.