Bishop Rugagi yavuze ku butumwa maman Shanitah yamwoherereje Shanitah akiba Miss

 Bishop Rugagi yavuze ku butumwa maman Shanitah yamwoherereje Shanitah akiba Miss

Umukozi w’Imana wamamaye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera imyigishirize ye yihariye ndetse no guhanurira abantu ubuhanuzi ntibutinde gusohora, Bishop Rugagi yahamije ko kuba ubuhanuzi bwa Miss Shanitah bwasohoye byabaye ikimenyetso simusiga cyemeza abamupinze ko ari umuhanuzi w’Imana, nkuko umubyeyi wa Shanitah yamwoherereje ubutumwa buvuga ko “umuhanuzi w’Imana atabeshya ikibazo kiba igihe.”

Mu kiganiro kigaragara kuri shene ya YouTube yitwa ‘Iyobokamana Tv’ Bishop Rugagi yabisobanuye muri aya magambo agira ati:

Igihe kimwe, muramwibuka Shanitah? Igihe kimwe maze kumusengera (ko azaba miss) abantu bati Bishop yabeshye ngo yaramuhanuriye, baravugaaaa!!! Imana irashaka ko aba Miss kugira ngo abantu bavuge.”

Bishop Rugagi akomeza agira ati:

Umwana atsindira kuba Miss Supranational ajya muri Pologne ndamubwira ngo ntushobora gutsinda muri Pologne ndashaka ko Imana iguhesha icyubahiro ino. Ejo bundi haba amarushanwa y’ibihugu icyenda bya East Africa, ni we wabaye Miss.”

Bishop Rugagi yakomeje avuga ko iyo ibisubizo bisa n’ibyatinze Imana iba iri kutugenera ibikwiriye. Yakomeje ati:

Akamodoka bari kumuha icyo gihe iyo bamuhaye nonaha igura turiya dutandatu. None ko byananiranye muri 2018, Imana yari mu ruganda rw’imodoka ya 2021, ntabwo yagombaga kumuha akamodoka ka 2018.

Byari mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwo Umunyana Shanitah yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’ibihugu byose bya Afurika y’iburasirazuba, aho abakoresha imbugankoranyambaga bibutse bwa buhanuzi bwa Bishop Innocent Rugagi bakavuga ko bwasohoye.

Mu mwaka wa 2018 ubwo Umunyana Shanitah yari mu irushanwa rya Miss Rwanda, yari mu materaniro maze Bishop Rugagi amuhanurira ko azambikwa ikamba, gusa kuri iyo nshuro ntibyaje gukunda neza kuko Umunyana yabaye igisonga cya mbere.

Gusa abakoresha imbugankoranyambaga bibasiye Bishop Rugagi Innocent bavuga ko ubuhanuzi bwe bwanze gusohora. Haza no kuviramo imvugo itari nziza “Gushanita” yakoreshwaga icyo gihe bashaka kugaragaza ko umuntu yahanuriwe ibinyoma.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *