Bitatu mu bihugu 10 bitoteza abakristu cyane ku isi ni ibyo muri Afurika

 Bitatu mu bihugu 10 bitoteza abakristu cyane ku isi ni ibyo muri Afurika


Léonidas Muhire

Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira inyungu z’abakristu batotezwa, ‘Open Doors’ bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru ‘Fobs’ muri Mutarama uyu mwaka bugaragaza urutonde rw’ibihugu 50 muri 75 bikorerwaho ubushakashatsi aho abakirisitu batotezwa bikomeye. Uru rutonde rwagaragayemo impinduka ugereranyije n’urwarubanjirije. Uyu munsi reka twigarukire ku bihugu 10 byaje ku isonga mu gutoteza abakristu cyane ku isi muri 2021 aho bitatu muri ibyo ari ibyo ku mugabane w’Afurika.

Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, gutoteza abakristu bigeze ku rwego rwo hejuru kuva uru rutonde rwatangira gukorwa mu myaka 30 ishize. “Mu mu bihugu 76 bikorerwamo ubushakashatsi abakristu barenga miliyoni 360 baratotezwa ndetse bagakorerwa n’ivangura kubera ukwemera kwabo.

Aba bakristu biyongeyeho miliyoni 20 ugereranyije n’imibare yo mu bushakashatsi buheruka. Abakristu miliyoni 312 baba mu bihugu 50 byambere bonyine nibura umukristu umwe muri barindwi abaho atotezwa cyangwa akorerwa ivangura kubwo imyizerere ye.

1.Afuganisitani
Iki gihugu ni cyo kiza ku isonga mu guhohotera abakristu ku isi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kuva Abatalibani bafata ubutegetsi muri Kanama 2021, abakirisitu bamwe muri iki gihugu byabaye ngombwa ko bahunga cyangwa abandi barihisha kuko abazwi amazina barahigwa abarimo b’abagabo bakicwa naho abagore bagakoreshwa imirimo y’ubucakara cyangwa bagafungwa. Kubera ako kaga abakristu bahura nako muri Afuganisitani hakekwa ko bidatinze nta bakristu bazasigara muri icyo gihugu dore ko intsinzi y’Abatalibani yanatumye habaho indi mitwe y’Abajihadiste n’intagondwa za kisilamu muri Afurika no muri Aziya.

2. Koreya ya Ruguru
Iki gihugu ni cyo dusanga ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde. Nubwo iki gihugu cyamanutse ku rutonde ugereranyije n’ubushize, abakristu baracyatotezwa bikomeye aho ahanini biterwa n’amategeko aniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo kandi nta n’ubwisanzure bw’amadini cyangwa imyizerere buharangwa kuva mu myaka mirongo ishize.

Abakristo bamwe muri Koreya ya Ruguru bajyanwa mu bigo by’imirimo y’amaboko nk’abagizi ba nabi cyangwa bakicwa. Guteranira hamwe n’abandi bakristo ntibishoboka ku buryo ababigerageje babikora mu bwihisho bukomeye.

3.Somalia
Iki gihugu cyo mu ihembe ry’Afurika kiza ku mwanya wa gatatu ndetse n’uwa mbere muri Afurika aho abakirisitu bamwe bibasirwa ku buryo bweruye n’umutwe wa jihadiste w’iterabwoba wa Al-Shabaab. Gukekwa ko winjiye mu bukristu bikurura akaga gashobora no guhitana ubuzima bw’uwabiketwseho. Umuntu wese ubonywe afite Bibiliya cyangwa izindi nyandiko za gikristu muri Somaliya aba ashobora kwicwa cyangwa akagirirwa nabi mu bundi buryo.

4.Libya
Iki gihugu cy’Abarabu giherereye mu majyaruguru y’Afurika kiza ku mwanya wa kane ku rutonde rw’isi aho bamwe mu bakirisitu bibasirwa n’imitwe ya kisilamu ikaze ndetse n’imitwe yitwara gisirikare. Bakunze gushimutwa, gufatwa kungufu, gufatwa bugwate ndetse no kwicwa kandi byose ubikoze ntahanwe n’amategeko.

5.Yemeni
Iki gihugu giherereye mu burasirazuba bwo hagati ku mugabane wa Aziya tugisanga ku mwanya wa gatanu mu bihugu bitoteza abakristu cyane ku isi aho uhindutse umukristo muri Yemeni aba afite ibyago byinshi byo kwica cyangwa gukorerwa ihohohoterwa ribabaza umubiri.

6.Eritereya
Iki gihugu dusanga ku mwanya wa gatandatu ku isi no ku mwanya wa kabiri muri Afurika giherereye mu majyaruguru y’Afurika. Guverinoma yaho yemera gusa amatorero ya Orthodox y’Abanyaeritereya, Abagatolika, Abalutherani n’Abayisilamu b’Abasuni gusa. Abandi basigaye biganjemo abakristu bahura n’ibibazo byo gukorerwa ivangura ndetse n’ibikorwa binyuranye by’urugomo.

7.Nigeria
Muri iki gihugu giherereye mu burengerazuba bw’umugabane w’Afurika, tugisanga ku mwanya wa karindwi ku isi n’uwa gatatu muri Afurika. Abakirisitu baho bahura n’iterabwoba rikozwe n’abahezanguni b’andi madini n’abadashamikiye ku madini. Byinshi mu bitero byibasira bamwe mu abakirisitu bibera mu majyaruguru ya Nigeria no hagati mu gihugu aho ababikora biganjemo Boko Haram, abahezanguni ba Leta ya Kisilamu n’andi mabandi yitwaje intwaro. Gushimuta, guhindura idini ku gahato, gushyingirwa ku gahato, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikomeje kugariza abakristu bo muri Nigeria ndetse no mu bindi bihugu bituranye nka Mali na Niger.

8.Pakisitani
Muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, bamwe mu bakobwa b’inkumi bakomeje gushimutwa, gushyingirwa ku gahato no guhindurirwa idini ku ngufu. Abakristu bose bakorerwaivangura rishingiye ku nzego aho imyuga ibonwa nk’isizuguritse ari yo bahabwamo akazi. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2021 abakristu 620 biciwe muri icyo gihugu.
9.Irani
Iki gihugu giherereye mu burengerazuba bw’umugabane wa Aziya, abakiristu bahindurirwa amadini ku gahato ndetse bakibasirwa n’ibitero by’urugomo. Bamwe mu bayobozi n’abayoboke b’amatorero ya gikirisitu barafatwa bagakurikiranwa kandi bagakatirwa igifungo kirekire bashijwa kubangamira umutekano w’igihugu.

10.Ubuhinde
Umwanya wa cumi unaheruka urutonde rw’ibihugu bya mbere bitoteza abakristu ku isi hari igihugu cy’Ubuhinde. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibitero byibasiye abakristu byarushijeho kwiyongera cyane kuva aho Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ari we Narendra Modi agiriye ku butegetsi muri 2014.

Muri make ubu bushakashatsi bugaragaza ishusho rusange y’uko imibereho y’abakristu yifashe hirya no hino ku isi kuko hari n’ibindi bihugu bigera kuri 40 tutagarutseho.Uburengerazuba bw’isi busa n’ubuhejwe kuri uru rutonde rubanza ahanini bitwewe n’uko ho bubaha imyizerere myinshi gusa biragarara ko ibihugu byo muri Aziya n’uburasirazuba bwo hagati aho usanga leta zishingiye ku madini ari ho urugomo rwibasira abakristu ruri hejuru cyane. Ni umukoro rusange rero mu gushaka ubwisanzure mu myemerere.

Related post

1 Comment

  • Hanyuma c Libya yo ubarizwa Ku wuhe mugabane?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *