Bob Marley yitabye yaramaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we ndetse yaranabatijwe mu mazi menshi

 Bob Marley yitabye yaramaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we ndetse yaranabatijwe mu mazi menshi

Uyu munsi turi ku italiki ya 11Gicurasi, umunsi isi yibuka umustar wabaye icyamamare mu njyana ya Reggae Robert Nesta Marley (Bob Marley) wavukiye mu gihugu cya Jamaica mu w’1945.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post avuga ko uyu muhanzi yavuye mu idini ya Rastafarianism akakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza mbere gato y’uko apfa. Ibi ngo abisangiye na bagenzi be nka Bettie Page, Brian “Head” Welch na Bob Dylan na bo bakiriye Yesu Kristo.

Robert Nesta Marley ni we ukeshwa gukwiza injyana ya Reggae ku isi yose. Nesta kandi azwiho kuba yari mu idini ya Rastafarian, bisobanura ko yasengaga Umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassie I nka Mesiya. Abuna Yesehaq, archbishop w’itorero The Ethiopian Orthodox Church witabye Imana mu w’2005 yatangaje ko Marley yabatijwe mu mwaka wabanjirije uwo yapfuyemo azize indwara ya cancer.

Umustar uzwi cyane ku njyana ya Rock Robert Allen Zimmerman (izina ry’ubuhanzi ni Bob Dylan) yakiriye Kristo avuka ubwa kabiri mu myaka ya za 1970, ari na bwo yahise ahohora album 2 za Gospel yise “Slow Train Coming” na “Saved.”

Kwakira Kristo kwa Dylan ntikwamenywe na benshi, ni cyo cyatumye John Lennon ahimba indirimbo yise “Serve” Yourself ubwo Dylan yatsindiraga igihembo Grammy Award, yasohotse kuri album yiswe “Gotta Serve Somebody.” Mu w’2012, nyuma y’imyaka myinshi abantu bibaza niba koko yarakijijwe, Dylan ngo yongeye guhamya ko acyizera Yesu.

Bettie Mae Page wavukiye mu mujyi wa Nashville, Tennessee yatangajwe mu kinyamakuru The Los Angeles Times mu w’2006 nk’Umukristo “wavutse ubwa kabiri.” Page ngo yari yarimariye mu kwiga Bibiliya, ndetse ngo aza no gukora mu biterane by’umuvugabutumwa Billy Graham. Page watangiye umwuga we w’ubuhanzi nyuma y’uko arushinze mu w’1943, ngo yakiriye Kristo mu w’1959. Abakurikiranye iby’ubuzima bwe bavuga ko kwizera kwe kwatumye atera umugongo iby’isi, ndetse n’ubuzima bwe bwa mbere bugahinduka.

Brian Phillip Welch, umwe mu bashinze orchestra yiswe Korn akaba yaranayicurangiraga guitar, yatangaje ku mugaragaro ko avuye muri iyo groupe kuko yari “yarahisemo Umwami Yesu Kristo nk’Umukiza we, anavuga ko kuva ubwo azajya aririmbira uwo mwami.” Welch kandi yavuze ko umwana we w’umukobwa ari we umuteye kureka ibiyobyabwenge n’ubusambanyi bwakongezwaga n’umwuga we w’umuhanzi. Mu w’2012, Welch yatanze ubuhamya bwe ubwo yongeraga kumurika album ye “I Am Second”.

Icyamamare mu njyana ya Pop Richard Melville Hall (Moby) yagurishije albums miliyoni zisaga 20 ku isi yose, ndetse akorana n’abahanzi nka The Smashing Pumpkins, Michael Jackson, Daft Punk, Britney Spears n’abandi. Mu kiganiro Moby tatanze mu w’2003, yavuze ko ubwo yasomaga Isezerano Rishya mu w’1985 ari bwo “yamenye ko Kristo yavuye mu ijuru.” Mu bindi biganiro yagiye atanga, yavuze ko akunda Kristo kandi amufata nk’Imana.

Bob Marley yitabye Imana yarabaye umukristu

Source: The Christian Post

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.