Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Breaking: New Melody choir ikoze impanuka Imana ikinga ukuboko
Korali New Melody ikoze impanuka ubwo yavaga i Rubavu mu giterane cy’ivugabutumwa cyaberaga kuri ADEPR Gisenyi maze Imana ikinga ukuboko umugambi mubisha Satani yari afite kuri aba bakozi b’Imana uburizwamo.
Mu kiganiro umunyamakuru wa Nkunda Gospel yagiranye n’umuyobozi w’iyi korali, Madame Neema Marie Jeanne yavuze ko nta kibazo gikomeye cyabayeho usibye abaririmbyi babiri bakomeretse ariko nabyo byoroheje bityo abiheraho ashima Imana. Yagize ati:
“Turashima Imana yakinze ukuboko ikaburizamo imigambi ya Satani, impanuka yabaye yari yoroheje ntagikuba cyacitse usibye abaririmbyi babiri bakomeretse ariko bidakabije.”
Korali New Melody yari ivuye mu giterane cyateguwe na Korali Bethlehem ikorera ubutumwa muri ADEPR Gisenyi.
Icyo giterane cyiswe ‘Bethlehem Evangelical week cyasojwe uyu munsi cyari kimaze iminsi irindwi dore ko cyatangiye kuwa mbere.




1 Comment
Imana ihabwe icyubahiro rwose. Kuko yitamuruye aho rwari rukomereye new melody