Breaking: Travis Greene ntakije mu Rwanda

 Breaking: Travis Greene ntakije mu Rwanda

Umuramyi Travis Montorius Greene uzwi nka Travis Greene muri muzika, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze gutangaza ko atacyitabiriye igitaramo cya “Kigali Praise Fest”, yari yatumiwemo.

Uyu muramyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko atacyitabiriye iki gitaramo cyari kigiye kuba ku nshuro ya kabiri hano mu Rwanda. Usibye kandi mu Rwanda, uyu muramyi yagombaga no kujya gutaramira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ariko naho yavuze ko yasubitse urugendo rwerekeza yo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:

” Mfite amakuru adashimishije ku banya Uganda ndetse n’Abanyarwanda.Kubwo impamvu zidasobanutse,abapromoter ntibigeze batugurira amatike y’indege ngo tubone uko tuza mu bihugu byanyu. Ubu turi muri Afrika kandi twari dutegereje gusengera hamwe namwe muri iki cyumweru. Hari haciye igihe itsinda ryanjye rikemuye ibyo kudakora kinyamwuga nk’ibi ariko nibura ndasenga ngo muzasubizwe amafaranga yanyu mwari mwaguze amatike. Nizeye ko Imana izatunganya inzira zacu vuba. Mbashimiye buryo ki mukomeje kudusengera no kudushyigikira. Ndababaye kandi ndabakunda.”

Kuva mu mwaka wa 2007 uyu muramyi yakwinjira mu muziki amaze gushyira hanze album 6. Yavukiye mu gace ka Delaware Ku wa 17 Mutarama 1984.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *