Bruce Melody: Sinaguye kandi niyo nagwa Imana yampaye AMAGURU izambyutsa

 Bruce Melody: Sinaguye kandi niyo nagwa Imana yampaye AMAGURU izambyutsa

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo (zitwa iz’isi), Bruce Melody yatangarije abamwibazaho ko yaguye nyuma yo kuva muri ADEPR, avuga ko atagwa kandi niyo yagwa IMANA ishoboye kumubyutsa.

Mu ntangiriro z’ikiganiro uyu muhanzi yagiriye kuri imwe muri televiziyo ikundwa na benshi ikorera kuri YouTube izwi nka ISIMBI TV, ITAHIWACU BRUCE, uzwi ku mazina ya gihanzi nka Bruce Melody, wigeze kuba mu itorero rya ADEPR igihe kitari gito, yavuzeko ataguye kandi nubwo yagwa Imana yamuhaye amaguru yamuhagrutsa/yamubyutsa.

Umuhanzi ukundwa na benshi mu ndirimbo z’urukundo, Bruce Melody

Ahagana ku munota wa  23 n’amasegonga 14, mu kiganiro umunyamakuru yamubajije ati “Ese wowe ntiwaguye Bruce”? atazuyaje amusubiza agira ati “Oya ntabwo napfa kugwa gutyo” abajijwe ku nzoga ziba ziteretse imbere ye ati “Njye nshishikariza abasanzwe bazinywa, nta muntu nigeze nsanga mu rusengero ngo mushyire inzoga”, yakomerejeho agira ato “Buriya rero iyo uzagwa uragwa” yungamo agira ati “Kandi nanaguye nicyo Imana yaduhereye amaguru, kugwa si ikibazo, ahubwo uguye utari bubone uko uhaguruka nibyo bikomeye”.

Asoza kuri iyi ngingo mu kiganiro yagize ati “Buriya akantu k’iyobokamana nkarimo neza, njye nemera Imana cyane”

Umuhanzi Bruce Melody muri iki kiganiro kitari gito, yagarutse cyane kubahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana agaragaza uburyo benshi abakunda ndetse harimo nabo yifuza ko bazakorana indirimbo. Yakomoje ku muhanzi uririmba indirimboza Gakondo zihimbaza Imana Deo Munyakazi, dore ko banitiranwa kuko iryo zina MUNYAKAZI abakunzi be barimwise kandi rigafata, mu kiganiro yagize ati “Deo MUNYAKAZI, azi kuvuza inanga tuzakorana indirimbo umunsi umwe”, ndetse anaca amarenga ko mu ndirimbo ye nshya iri hanze, uyu musore ashobora kuba yarayigizemo uruhare acuranga inanga irimo.

DEO Munyakazi, umuhanzi Bruce yavuzeko bashobora kuzakorana indirimbo.

Yageze ku bahanzi bamwe bo mu muziki uhimbaza Imana kwifata biranga, ubwo yavugaga kuri Alex Dusabe, yagize ati “Niba ajya areba ibi bintu, ndi umufana we “ akomeza agira ati “Nkaba umufana w’umurundi witwa Appolinaire” asoza agira ati “Hakaba n’undi muntu uba mu cyiciro cye wenyine, witwa Aime UWIMANA, waririmbye ngo, turirimbire uwiteka indirimbo nshya…” yanagarutse kuri Theo BOSEBABIREBA aragira ati “Theo ni umuntu wanjye ndamufana cyane, ndamwemera, kandi niba nawe utanamukunda uramuzi”

Umuhanzi Bruce Melody afana, Aime UWIMANA
Umuhanzi Alex Dusabe, ukundwa na Bruce Melody
Umuhanzi Theo BOSEBABIREBA, uherutse no gushyira hanze indirimbo yise ” URI IGISAMBO”

Ikiganiro cyose Bruce Melody yavugiyemo ko atigeze agwa kandi niyo yagwa IMANA izamubyutsa

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *