Burkina Faso: Abakristu bari mu myigaragambyo

 Burkina Faso: Abakristu bari mu myigaragambyo

Akarengane gakomeje gututumba mu gihugu cya Burkina Faso, mu murwa mukuru Ouagadougou, gakoze n’intagondwa z’idini ya Islam mu cyo bise ‘Djihad’ cyangwa intambara ntagatifu,aho bari guhera ruhande bica abo badahuje imyemerere.

Ibi byatumye abaturage benshi bafata icyemezo bajya kwigaragambiriza ku cyicaro gikuru cy’ishaka rya Perezida Rock Kabores riri ku butegetsi ndetse batwika n’ibiro bye bamuziza kutagira icyo akora kuri ako karengane.

Aba bantu bari mu myigaragambyo icyifuzo cyabo ni uko bamwe mu bashinzwe umutekano bakwirukanwa kubera kudashobora guhagarika ibikorwa bibi bya Al Qaeda bimaze kwimura abantu basaga miliyoni n’igice mu byabo, nkuko byatangajwe na France 24, Reuters na AFP.

Abantu benshi bakomeje kugendagenda mu mujyi wa Ouagadougou basaba Perezida Kabore kwegura kuko babona adashoboye.

Higaragambyaga abantu bakabakaba 12,000 bakuwe mu byabo mu byumweru bibiri gusa byo mu kwezi k’Ukuboza.

Mu mwaka wa 2021, abategura intambara ntagatifu bibanze cyane ku bakristu bari mu majyaruguru ya Burkina Faso bafunga insengero ku ngufu bakabasaba guhura mu ibanga. Ibi ntibyagarukiraga aho kuko baturitsaga ibisasu bakica abantu, bagatwika amashuri ndetse bagashimuta abantu bari mu rusengero.

Ibi bitero biragaragara ko bikomeza no muri uyu mwaka wa 2022 nkuko imiryango mpuzamahanga ikomeje kubitangaza.

Mu kwezi kwa Gicurasi izi ntagondwa zaguye gitumo abakristo bari mu muhango wo kubatiza bicamo abakristo 15. Mu kwezi gukurikiyeho abakristu 160, harimo n’abana, barishwe abandi 40 barakomereka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.