Burkina Faso: Indwanyi z’abisilamu zatemye umusaraba uriho ishusho ya Yezu zinatwika n’inyubako

 Burkina Faso: Indwanyi z’abisilamu zatemye umusaraba uriho ishusho ya Yezu zinatwika n’inyubako

Léonidas MUHIRE

Mu ijoro ryo kuwa kane w’iki cyumweru,Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Kisito de Bougui muri Burkina Faso yagabweho igitero n’abarywanyi b’abisilamu bangiza byinshi muri iryo shuri harimo no gutema umusaraba uriho ishusho ya Yezu ndetse no gutwika amacumbi abanyeshuri bararagamo. Nk’uko Ikinyamakuru ‘Vatican News’ kibitangaza.

Aba barwanyi bagera kuri 30 biraye muri iyo seminari nto ya Mutagatifu Kisito de Bougui iherereye muri Diyosezi ya Fada N’Gourma mu burasirazuba bwa Burkina Faso ahagana saa mbiri z’ijoro bari kuri za moto batwika uburyamo (Dortoir) bubiri bw’abanyeshuri, banatwika icyumba kimwe cy’ishuri n’imodoka imwe biba n’indi imwe.

Kubw’amahirwe nta we icyo gitero cyahitanye haba mu banyeshuri cyangwa abakozi b’icyo kigo. Uretse ibyo batwitse abo barwanyi batemye umusaraba uriho ishusho ya Yezu bavuga ko ngo badashaka kuwubona kandi batera ubwoba abanyeshuri biga muri iyo seminari ko bagomba kuhava bose bitaba ibyo abo barwanyi bakazagaruka kwica buri wese uzahaguma.

Iki gitero cyamaze isaha yose kirangiye abanyeshuri 153 bigaga muri iyo seminari babaye boherejwe iwabo mu gihe kingana n’icyumweru ngo harebwe uburyo ibintu byasubira ku murongo muri icyo kigo. Abaturage batuye hafi y’aho icyo gitero cyabereye nabo bagarargaje ubwoba no gushaka guhunga nyuma y’icyo gitero.

Igihugu cya Burkina Faso kimaze igihe kibasiwe n’umutekano muke uterwa n’abarwanyi b’abajihadisti. Kuba leta y’icyo gihugu idashoboye guhagarika ibyo bibazo by’umutekano muke biri mu byafashwe nk’nkimpamvu y’ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse gukorwa n’abasirikare muri Mutarama uyu mwaka rigasiga rikuyeho Roch Christian Kabore wari perezida w’icyo gihugu.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.