Butera Knowless na Aline Gahongayire bahuriye ku ndirimbo ihimbaza Imana yitwa “Asante”

 Butera Knowless na  Aline Gahongayire bahuriye ku ndirimbo ihimbaza Imana yitwa “Asante”

Umuhanzikazi Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana yitwa “Asante” yakoranye n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire.

Iyi ndirimbo ya Butera Knowless na Aline Gahongayire bise ‘Asante’ cyangwa ‘urakoze’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda yiganjemo amagambo yo gushimira Imana.

Ntago byari bisazwe Knowless akora indirimbo zihimbaza Imana akazikorana n’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Aline Gahongayire asanzwe ari inshuti yakadasohoka ya Butera Knowless kuko akunze gukorera indirimbo ze muri Kina Music akaba ari studio ya Clement umugao wa Knowless.

Aline Gahongayire amaze iminsi akorana indirimbo n’abahannzi batandukanye

Gahongayire umaze iminsi akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye yaherukaga gusubiramo indirimbo ya Dusabe Alexis yitwa “Mwami Yesu”akaba yarayiririmbanye na Rugamba Serge

iyi ndirimbo  Butera Knowless ya yanditse  ashaka kwerekana ko mu bizabaho byose umuntu aba akwiriye gushima Imana.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo nabitekereje nshaka kwerekana ko mu bizabaho byose tugomba kubaho dushima. Ntabwo nari gukora ikintu nka kiriya kinini [album] ngo mbure gushima Imana yabinshoboje.”

“Indirimbo njye na Gahongayire twayanditse muri uyu mwaka mu bihe twari turimo gukora album. Indirimbo ya mbere yagombaga kuba ihimbaza Imana kuko niyo ya mbere.”

Butera Knowless yemeza ko Album ye yago,baga gutangirana ni ndirimbo ihimbaza Imana

Ku wa 14 Kamena nibwo Butera Knowless yashyize ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’, iriho indirimbo 11.

Iriho indirimbo zirimo ‘Uwo uzakunda’, ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula, ‘Up’ yakoranye na Navio na ‘Bado’ yahuriyemo na Ykee Benda bo muri Uganda, ‘Nahise mbimenya’ ye na King James, ‘Confuser’ Platini P, ‘Muzabonana’ na ‘Ikofi’ yahuriyemo Nel Ngabo, Platini P, Igor Mabano na Tom Close.

REBA HANO INDIRIMBO ASANTE YA KNOWLESS

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *