Bwa mbere Israel MBONYI mu mwambaro wa GISIRIKARE, abitewe niki?

 Bwa mbere Israel MBONYI mu mwambaro wa GISIRIKARE, abitewe niki?

Kuri uyu mugoroba kuwa gatandatu, 14/08/2021, mu gitaramo cyatumiwe uyu muhanzi Israel MBONYI cyacaga kuri Televiziyo Rwanda yagaragaye yambaye umwenda usa neza n’uwagisirikare kuva ku rukweto kugeza ku myenda yo hejuru, icyaburaga ni ingofero gusa.

Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters biri kuba kunshuro yabyo ya 3, muri ibi bitaramo batumira mo abahanzi nyarwanda batandukanye yaba abaririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’izindi zisanzwe.

Kuri uyu munsi nibwo Israel Mbonyi yari ategerejwe gutaramira Abanyarwanda n’abandi bose bashoboye kumukurikira, yaje gutungurana aza yambaye imyenda idasanzwe dore ko ari ubwa mbere agaragaye yambaye iyi myenda mu gitaramo cyangwa se no mu ndirimbo ze.

Mbonyi mu mwambaro wa gisirikare watangaje benshi bakurikiye igitaramo cye

Nkundagospel twagerageje kumubaza icyamuteye kwambara iyo myenda ndetse niba haba hari ni igisobanuro kihariye, yadusubije agize ati “Ni style isanzwe nari napanze cyane ko nkunda igisirikare nkakunda n’imyambaro ya Gisirikare nkakunda n’abasirikare muri rusange kandi numvaga ndi ku rugamba nk’umusirikare wa Yesu”.

Mbonyi ahamya ko impamvu yambaye umwambaro wa gisirikare aruko ari umusirikare wa Yesu

Mu minsi ishize Israel Mbonyi yari yaciye amarenga yuko agiye gusohora indi ndirimbo nshya, hamwe n’izindi ari gusohora ikazaba igize album ye ya gatatu.

abafasha Mbonyi mu gitaramo babanje gufata ifoto y’urwibutso
abamufasha kuririmba nabo bari babucyereye
abacuranzi bari kumufasha kunjiza abantu mu isi y’umwuka

Related post

1 Comment

  • I really appreciate the work that you do for me.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *