Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Bwambere mu myaka 20 ishyize Koreya ya Ruguru yubatse amateka ku isi mubya Gikristu
Ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishyize, Koreya ya Ruguru ntiyashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 10 bitoteza ndetse bikanivugana abakristu nkuko byatangajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Amerika.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Afghanistan ari yo yasimbuye Koreya ya Ruguru ku mwanya wa mbere ku isi, aho yagizwe ahantu habi kurusha ahandi ku isi ku bakristu.
Umuyobozi mukuru w’iki kigo cyakoze ubu bushakashatsi, bwana David Curry yatangaje ko uyu muryango wasuye ibihugu birenga 60 bagamije kureba abakristu bagiye batotezwa ku isi yose babaziza imyemerere yabo.
Ubushakashatsi buheruka bwari bwahishyuye ko Afghanistan, North Korea, Somalia, Libya, Yemen, Eritrea, Nigeria, Pakistan, Iran n’Ubuhinde byaje mu bihugu 10 aho bikomeye cyane gukurikira Yesu. Kuri iyi nshuro nta kintu kinini cyahindutse usibye Koreya ya Ruguru yikuye ku rutonde.
1 Comment
Izinkuru abarintoya cyane ntitushe kumenya ikijyambere. Mwadufasha kujyatubona inkuru zirambuye!
Murakoze.