Byinshi kuri Chryso Ndasingwa wasoye Ep yise ‘Wakinguye ijuru’

 Byinshi kuri Chryso Ndasingwa wasoye Ep yise ‘Wakinguye ijuru’

Umuhanzi nyarwanda uririmba ndetse akanandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa yasohoye umuzingo w’indirimbo eshanu (Ep) zose zigaragaza urukundo rw’Imana n’umugambi w’agakiza.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel Jean Chrysostome Ndasingwa yatangaje ko uyu muzingo yawitiriye imwe mu ndirimbo ziwugize yitwa ‘Wakinguye ijuru’ anasobanura n’impamvu yabimuteye. Yagize ati:

“Kuri Ep / album hariho indirimbo eshanu
Ep/album nayitiriye imwe mu ndirimbo ziyiriho yitwa ‘Wakinguye ijuru’ kubera ko yerekana umurimo wakozwe ku musaraba binyuze mu gitambo Yesu yatanze maze abamwizeye bose bakitwa abana b’Imana.
Ikindi Kandi iyi Ep / album yose ikomeza yerekana urukundo rw’Imana n’umugambi wayo wo gukiza umuntu.”

Muri iyi ndirimbo yitiriye uyu muzingo humvikanamo amagambo agira ati:

“Icyo wavuze ntigihera, ukomeza isezerano ndakwihaye.”

Chryso Ndasingwa ni umuramyi wavutse mu muryango w’abana 10.Yamenyekanye cyane ku indirimbo yatangiriyeho yitwa ‘Mu bwihisho/ zaburi ya 91″ kandi yahembuye imitima ya benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Yatangiye umuziki kera acyiga mu mashuri y’isumbuye gusa indirimbo ye ya mbere yayisohoye muri 2020.

Mu gusoza iki kiganiro uyu muramyi yasabye abakunzi be bose ndetse n’abakunzi b’umusaraba gusura imbuga zose zicuruza ibihangano kuri interineti nka Spotify, iTunes, Amazon music , Audiomack, Deezer, Boomplay , ndetse n’ahandi bakiyumvira ibyo bihangano byasizwe amavuta.

Ushaka kandi kumenya byinshi ku bihangano bya Chryso, wasura shene ye ya YouTube yitwa Chryso Ndasingwa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *