Byinshi kuri Clarisse Uwineza umunyamakuru akaba n’umukristu

 Byinshi kuri Clarisse Uwineza umunyamakuru akaba n’umukristu

Clarisse UWINEZA ni umunyamakuru umaze kubaka izina mu mwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda, aho kuri ubu akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) aho akunzwe n’abatari bake cyane cyane mu kiganiro nta rungu.

Uyu mugore uhuza itangazamakuru, gukina filime ndetse no gukora ivugabutumwa avuga ko hari byinshi byaranze ubuzima bwe bikamutera gufata icyemezo cyo kuvuga ubutumwa bwiza ndetse no gusana imitima y’abandi muri rusange.Uyu munyamakurukazi ukunze gutanga ubuhamya bwinshi ku buzima bwe harimo kwibwa umwana we, gutandukana n’uwari umugabo we, kurwara kanseri na Covid-19 ndetse n’ibindi byinshi, mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022 yavuze ko ibibazo yagiye anyuramo mu buzima bwe ari byo byamukomeje bikamuha imbaraga, cyane cyane izo kubwira abandi ubutumwa bwiza.

Clara UWINEZA yavuze ko mu buzima abantu bakwiye kurangwa no gutega amatwi kugira ngo babashe gukomezanya aho gutererana umuntu uje abagana.

Ku bijyanye no kubaka ingo yavuze ko urugo atari paradizo bityo abashakanye bakaba bakwiye koroherana mu rugo kugira ngo babashe kurwubakana rukomere. Ati: ’’Yenda tuvuge waje ku kazi… ugira stress wagera mu rugo yakuvugisha uri muri ya [mood] ukamubwira nabi undi na we uti ubwo uvuye mu ndaya, ubwo biba bitangiye. Ariko iyo ubonye sheri yaje ameze nabi, uravuga uti ‘ok’ buriya ntihabuze ibyo yahuye nabyo [agacisha bugufi]. Ikintu rero kiri gutuma abantu batandukana no kutakira ko umuntu aba aba afite ibikomere ikindi burya ntago iminsi yose ihora ari myiza”.

Mu mibereho ye ya buri munsi, Uwineza avuga ko agenda abona Imana kandi ko muri ubu buzima igihe iyo kigeze umuntu asubizwa kandi agatabarwa gusa ko ari urugamba abantu barwana mu muryango mugari. Mu magambo ye ati: ‘’Umwana yararwaye njya kwa muganga icyo gihe nta mafaranga nari mfite. Noneho umudogiteri ummwe aritanga arambwira ati ndagufasha [nyuma] haza umumama aho nari ndimo ngura imiti mpavuye ati ‘uriya ni indaya… aravugaaa abantu baza baje kundeba. Muri icyo gihe namaze mu bitaro hafi ukwezi n’igice arikosinigeze mbura amazi ashyushye sinaburaga ibyo kurya kubera ko umuntu yaramvuze baza baje kumva bibaye ngombwa ko tuganira bamenye ubuhamya bwange nibo banyitayeho ibyo bitaro byose kugeza umwana avuyemo’’.

Uyu muvubutumwa avuga ko kandi yigeze kwitwa inzoka n’umuntu bari bamushyiriye ngo amusengere bikamutera kwibaza impamvu yamwise gutyo. Mu byo yanyuzemo byose, avuga ko isomo yakuyemo ari uko igihe gisobanura ibintu byose kandi ko ibyo tunyuramo bisiga isomo ryubaka nyirabyo n’abandi muri rusange.

Clarisse UWINEZA ni umubyeyi w’ abana babiri ariko udafite umugabo kuko atongeye gushaka nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere. Ni umuvugabautumwa n’umukinnyi w’amafilime aho yamenyekanye cyane mu yitwa Indoto series ica kuri Televiziyo y’u Rwanda. Umwuga w’itangazamakuru awumazemo Imyaka irenga 17 akaba yararyize mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Yatangiriye akazi karyo ka mbere kuri Radiyo Maria, aho yamaze imyaka irindwi, yaje kuhava ajya gukora kuri Radio Salus ya Kminuza y’u Rwanda aho yamaze imyaka ibiri. Kuri ubu akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *