Byinshi utari uzi ku muhanzikazi Sabrina wasengeye uwari warabuze urubyaro akarubona

 Byinshi utari uzi ku muhanzikazi Sabrina wasengeye uwari warabuze urubyaro akarubona

Umuhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tuyishime Sabrina yatangarije umunyamakuru wa Nkunda Gospel ko Imana yamukoresheje ibikomeye agasengera uwari warabuze urubyaro akarubona.

Sabrina yakomeje avuga ko nyuma yo kumva igitangaza Imana yakoze yahise ajya mu mwuka maze atangira kumva indirimbo ihamya ko Imana isohoza amasezerano.

Iyi niyo mpamvu Sabrina yahise ajya muri studio maze akora iyo ndirimbo, ayita ‘Naho isi itakwizera.’

Mu magambo ye bwite yagize ati:” Iyi ndirimbo njya kuyihabwa nari maze igihe kire kire nsengera umudamu wari warabuze urubyaro.Umunsi isezerano risohora sinahise mbimenya ahubwo umunsi batubwira ko yabyaye nahise numva indirimbo ije, numva nshaka kwatuza akanwa kanjye ko Imana ari iyo kwizerwa kabone nubwo abantu batayizera.”

Ubusanzwe Tuyishime Sabrina ni umuhanzikazi nyarwanda ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR , mu mujyi wa Kigali, i Remera (Nyabisindu).

Yamaze gusohora umuzingo wa mbere yise ‘Ndabihamya’ ndetse ubu ari gukora undi muzingo wa kabiri uzasohokana amajwi n’amashusho, dore ko n’iyi ndirimbo ye nshya ‘Naho isi itakwizera’ na yo izagaragara kuri iyo album.

Nubwo Sabrina amaze gukora indirimbo nyinshi kandi ziryoheye amatwi, yadutangarije ko agihura n’imbogamizi zishingiye ku kutagira ubushobozi buhagije, aho ahamya ko gukora indirimbo bimutwara igihe kire kire kubera kubura amafaranga, bityo agasaba abaterankunga kumufasha kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamare hose.

Ushaka kumenya byinshi ku muhanzikazi Sabrina yasura imbugankoranyambaga ze, haba Facebook, Instagram, YouTube, hose akoresha Tuyishime Sabrina.

Sabrina

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.