Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Byinshi wamenya kuri “Rejoice with Purpose” izaniye benshi ibyishimo bifite intego

“Rejoice with Purpose” ni igikorwa kigamije guha abantu ibyishimo bifite intego, kizaba ku italiki ya 16-17 Ukuboza 2022.Ni igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Rejoice with Purpose”, tugenekereje mu kinyarwanda ni “Ukwishima bifite intego”.
Iki gikorwa cyateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko rwegamiye kuri Kristo biteganyijwe ko kizarangwa n’ibihe byiza byo kuramya, ibikorwa byo kwishima, birimo imikino itandukanye ndetse n’ivugabutumwa rinyuze mu buhamya.
Iki gikorwa cyegamiye ku murongo wo muri Bibiliya, Fil 4:4 ugira uti: “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
Biteganyijwe ko muri urwo rugendoshuri ruzamara iminsi ibiri hazaba harimo gutwara ubwato, kwifotoza amafoto meza, gusangira ibyo kurya n’ibyo kunywa ndetse n’ibindi. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0788283324.


