Caleb bucura bwa Apostle Mignone yabatijwe uyu munsi na nyina umubyara

 Caleb bucura bwa Apostle Mignone yabatijwe uyu munsi na nyina umubyara

Bucura bwa Apostle Mignone Kabera umuyobozi mukuru wa Women Foundation ministries yabatijwe uyu munsi mu mazi menshi nk’ikimenyetso cyuko yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe nyuma y’ibihe bitamworoheye yari yaranyuzemo yatewe no kubura inshuti ye magara.

Kuri icyi cyumweru, mu itorero Noble Family Church benshi bazi nka Women Foundation Ministries habaye umubatizo aho babatije abatari bake harimo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndetse na Bucura bwa Apostle Mignone, Caleb.

Mu mwanya muto Caleb yahawe ngo avuge kuby’uyu munsi, Umwana wa Apostle Mignone yakomoje ku nzira ye yo gukizwa no kwemera kubatizwa . Yagize ati “Umwaka ushize nawutangiye neza, niga, nkora, noneho inshuti yanjye magara iza gukora impanuka iramuhitana, ibyo biza kuntera agahinda kenshi, kugira inshuti mbi, kunywa inzoga kuko nabonaga ubuzima nta kintu bumaze” akomeza agira ati “Maze amezi agera muri abiri muri izo ngeso, naje gusobanukirwa ko aho atariho Imana inshaka ariko n’ubundi nkajya nigunga nkigumira mu rugo ntajya gusenga” Yakomeje agira ati “Ndashima Imana ko naje muri Women Foundtion Ministries aho nasanze inshuti zanjye zikanangira inama yo kubatizwa nuko nza kwiga ariko icyo nakunze mubyo nigishijwe cyane naho batwigishije gukorera Imana”

Agana ku musozo yagize ati “Njya kuza mu Rwanda numvaga nta byishimo bihaba  ariko igihe ninjiriye mu rusengero numva nukuri nahora ngaruka buri munsi” Yasoje ashima ko yabatijwe na Mama we umubyara, yagize ati “Ndashaka na none gushima Imana ko nabatijwe uyu munsi na Mama, natinyaga kujya muri Amerika  ngo batazambatiza ahandi Mama bikazamubabaza ko Atari we wambatije ariko ndashima Imana ko nabatijwe uyu munsi kandi n’ibikomere nari mfite ntabwo nzabigendana kandi ninsubira ku ishuri nzashishikariza bagenzi bajye gukora nkibi mukora mu bwami bw’Imana. Murakoze cyane”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.