Canada: Nyuma yo kumva ijwi ry’Imana umuramyi Patrick Byishimo yakoze indirimbo nshya

 Canada: Nyuma yo kumva ijwi ry’Imana umuramyi Patrick Byishimo yakoze indirimbo nshya

Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko uba mu gihugu cya Canada, Patrick Byishimo yasohoye indirimbo nshya yise “Ndakwizeye” igamije gusubizamo intege no guhumuriza abananiwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkundagospel yatangaje ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje nyuma yo kumva ijwi ry’Imana. Yagize ati:

“Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje mu ijwi ry’Imana numvise impamagara imbwira ko intumye kugarura abari mu mwija wa Satani ngo mbabwirize mbagarure mu nzira yo gukiranuka.” Yakomeje ati:

“Numvise Imana impamagara mu nzozi irambwira ngo mpaguruke nyikorere itangira kumpishurira binyuze mu ndirimbo. Ubutumwa rero buri muri iyi ndirimbo ni ugusubizamo abantu ihumure no gutuma bongera kwizera Imana muri byose.”

Byishimo ukora umurimo wo kuramya anawufatanya no gufasha abakene, imfubyi n’abapfakazi, nkuko intego ye muri uyu mwaka iri, yasabye abantu bose kumufasha gukwirakwiza ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Yagize ati:

“Ndasaba buri muntu wese kunshyigikira akamfata amaboko muri uyu murimo ndigukora kugira ngo ubutumwa buri muri ibi bihangano bugere kure hashoboka.”

Umuramyi Patrick Byishimo yatangiye umuziki mu buryo bweruye mu mwaka wa 2018. Kugeza uyu munsi amaze gukora indirimbo 5 zirimo ubutumwa bwiza bwakoze ku mitima benshi.



Kanda hano urebe iyo ndirimbo

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *