CANADA:Nice Ndatabaye uri mu myiteguro y’igitaramo cye avuze ku nyungu akura mu gukorera umuziki we mu mahanga
Umuhanzi Nice Ndatabaye ukorera umuziki we mu gihugu cya CANADA uri no mu myiteguro y’igitaramo yitiriye indirimbo ye aheruka gusohora ‘ZA MBARAGA’ yavuze ku nyungu akura mugukorera umuziki we mu bihugu by’amahanga.

Nice Ndatabaye wamenyekanye mu ndirimbo ze zitandukanye nka Umbereye Maso, Ndahamya, Ni Yesu n’izindi ari mu myiteguro y’igitaramo yise ZA MBARAGA LIVE CONCERT yitiriye indirimbo ye nshya ZA MBARAGA iheruka hanze ikaba imaze no gufasha imitima ya benshi.
Nice Ndatabaye ni umugabo w’umugore umwe n’abana babiri babakobwa batuye mu gihugu cya Canada aho amaze imyaka 8.

Umurimo wo kuririmba avuga ko yawutangiye kera kuko avuga ko yabikoze kuva kera kuko yakuriye mu ishuri ryo kucyumweru (Sunday school). Mu mwaka wa 2017 nibwo Nice yatangiye kuririmba nk’umuhanzi ku giti cye atangira gushyira hanze indirimbo ze za mbere yaje no gukora igitaramo cye cya mbere mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa 4.

Nyuma y’iminsi itari myinshi ashyize hanze indirimbo ye ZA MBARAGA, Nice Ndatabaye yateguye igitaramo kizaba kuwa 31/10/2021 mu gihugu cya Canada mu mujyi wa IOWA, uyu muhanzi akazafatanya n’abandi bahanzi batandukanye nkuko bigaragara ku nteguza yiki gitaramo. Muri abo harimo: Rehema Gikundiro, Bigizi Gentil, Tumaini Byinshi n’abandi uyu muhanzi atatangaje amazina yabo.

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, Nice Ndatabaye yakomoje ku nyungu abona zo kuba akorera umuziki we mu bihugu by’amahanga, yagize ati “Inyungu ziri mugukorera umuziki wacu mu mahanga, nuko ubona amahirwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza ku bantu mutavuga ururimi rumwe kuko badutumira mu matorero yabo kandi n’ibitaramo byacu barabyitabira.”
Akomeza ikiganiro, Nice yavuze kandi ku ndirimbo ye yitiriye igitaramo ari gutegura mu mpera ziki cyumweru, yagize ati “Ni indirimbo ifite igisobanuro kinini ku buzima bwanjye, ni indirimbo ivuga icyo twagizwe cyo muri Kristo Yesu, ni indirimbo nkunda cyane.”

Agana ku musoza w’ikiganiro, Ndatabaye yabajijwe kucyo abantu bakwiye kwitega muri iki gitaramo ari gutegura, yagize ati “Abantu bitege ko tuzagira ibihe byiza ndetse Imana ibidushoboje dufite na gahunda yo kuzagira Live Recording.” Yakomeje agira ati “Kubw’iyo mpamvu abari mu bihugu bya kure bazatwihanganira ntabwo tuzakoresha uburyo bwa Live Streaming ahubwo izo ndirimbo tuzazitunganya zibagereho mu minsi iri imbere.”
Asoza ikiganiro yagiranaga na Nkundagospel yagize ubutumwa agenera abakunzi be, yagize ati “Ndabashimira kubwo kudukunda kandi mukatwitaho, ntaho twagera tudafite support (inkunga) yanyu, turabakunda kandi tubasabira umugisha ku Mana.”

Umva indirimbo NICE NDATABAYE yitiriye igitaramo cye