Chorale de Kigali yashyize mu bikorwa icyifuzo cya nyakwigendera Yvan Buravan

Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ya Dushime Burabyo Yvan, yitwa ‘Gusakaara’ kugira ngo bashyire mu bikorwa icyifuzo cye yabagejejeho mbere yuko yitaba Imana.
Aka ni kamwe mu duseke Chorale de Kigali ihishiye abakunzi bayo bazitabira igitaramo izakora ku wa 16 Ukuboza 2022, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Mu butumwa iyi Chorale yashyize kuri Twitter yanditse igira iti “Nk’uko umuhanzi Yvan Buravan yari yarabyifuje, Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo “Gusaakaara” y’uyu muhanzi.”
Iyi ndirimbo ‘Gusaakaara’ ya Yvan Buravan yashyizwe mu nyandiko y’amajwi na Murengezi Diodone.
‘Gusaakaara’ ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Madebeats ikaba imwe mu zo Yvan Buravan yasize akoze ziri kuri Album ya kabiri yise “Twaje” imaze amazi 11 isohotse.
Iyi ndirimbo izamurikirwa mu gitaramo cya Christmas Carols Concert cya Chorale de Kigali kizaba kibaye ku nshuro ya cyenda kuva mu 2013.
Iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibindi iyi korali ikora igamije kwinjiza abakunzi bayo mu minsi mikuru isoza umwaka.
Abashaka kuzakurikira iki gitaramo bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP) bazishyura 25.000 Frw, mu gihe uzagurira itike ku muryango azishyura 30.000 Frw.
Mu myanya ikurikiyeho y’icyubahiro (VIP) ni 15.000 Frw mu gihe kugurira ku muryango ari 20.000 Frw naho mu isanzwe ni 10.000 Frw [Regular] ariko uzagurira itike ku muryango azishyura 15.000 Frw.
Amatike arimo kugurwa mu buryo bubiri bw’ikoranabuhanga, aho uyashaka ashobora gukoresha telefoni ngendanwa, agakanda *939*3*2# cyangwa akanyura ku rubuga acururizwaho.